Print

Jose Mourinho yaciye ibintu kubera igishushanyo yishyize ku mubiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2022 Yasuwe: 1410

Umutoza Jose Mourinho uhora ashishikajwe no kwibutsa isi ibyo yagezeho,yakoze agashya yishushanya ku mubiri ibikombe bitatu bikinirwa i Burayi yatwaye mu makipe atandukanye.

Uyu mutoza aheruka gukora amateka muri Gicurasi ubwo yafashaga AS Roma gutwara igikombe cya Europa Conference League cyari gikinwe bwa mbere,cyiyongera kuri Europa League na Champions League yari yaratwaye mbere ari kumwe na Porto, Manchester United, na Inter.

Mourinho yanditse kuri Instagram ati: "Iyi ni tatouage [tattoo] yanjye", yerekana igishushanyo cy’ibikombe bitatu bikomeye yatwaye.

Yakomeje ati"Ibyishimo by’abafana ba Roma byatumye mbikora. Hanyuma natekereje ku kintu kidasanzwe, ikintu cyakubahisha amakipe yose natwariyemo amarushanwa y’i Burayi.

Muri icyo gihe, nashakaga tatouage yihariye, imwe gusa, ni njye jyenyine ushobora kuyigira ...

"Alberto yanyeretse ibyifuzo bitandukanye, nahinduye ibintu bike. Dore tatouage yanjye."

Hamwe na Porto, Mourinho yegukanye igikombe cya Europa League mu 2003 hanyuma yegukana igikombe cyaUEFA Champions League muri 2004.

Yatwaye igikombe cya Champions League hamwe na Inter mu 2010,atwara Europa League na Manchester United muri 2017, hanyuma vuba aha yegukana UEFA Conference League na Roma muri 2022.


Comments

18 July 2022

EN TOUT CAS !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!