Print

DR Congo: Agahenge muri Kivu ya Ruguru, ikizere mu migendekere y’ibizamini bya leta 2022

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 18 July 2022 Yasuwe: 985

Abarwanyi ba M23 batanze agahenge karambuye nyuma y’igihe bahanganye n’ingabo za Congo FARDC.

Muri iyi weekend dusoje, kuva kuwa gatanu tariki ya 15 kugera kuya 17 Nyakanga 2022, hari umutuzo wisubiramo kuko nda mirwano yongeye kumvikana muri ako gace.

Byatumye abanyeshuri basoza amashuri abanza n’ayisumbuye bizera gukora ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2021-2022.

Agahenge nk’aka kaje nyuma y’imirwano ikaze cyane mu cyumweru gishize muri territoire ya Masisi, yatumye abasoza amashuri yisumbuye n’abaturage bahungabana bikomeye.

Icyo gihe ,ahitwa Burungu muri chefferie ya Bashali, ibizamini byaratwitswe n’aho byagombaga gukorerwa harakongonga mu ijoro ryo kuwa 13/7/2022