Print

Perezida Zelensky yigijeyo abayobozi bakomeye ngo ahangane neza n’Uburusiya

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 18 July 2022 Yasuwe: 882

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yirukanye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano w’igihugu (SBU) n’Umushinjacyaha mukuru, bazira ko inzego bayoboye ziri kubamo ubugambanyi.

Ni mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’u Burusiya mu ntambara yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022.

Ivan Bakanov wayoboraga Urwego rushinzwe umutekano w’igihugu na Iryna Venediktova wari Umushinjacyaha mukuru, birukanywe mu gihe bivugwa ko abantu bagera muri 60 bahoze ari abakozi ba leta muri izo nzego ubu barimo gukorera mu nyungu zirwanya Ukraine, mu bice byamaze kwigarurirwa n’u Burusiya.

Kugeza ubu nibura ibirego 651 bijyanye n’ubwinjiracyaha ndetse n’icyaha cy’ubugambanyi bimaze gufungurwa ku bahoze ari abakozi b’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko.

Mu mashusho yasakaje kuri iki cyumweru, Perezida Zelensky yavuze ko "ibi byaha byibasira umusingi w’umutekano w’igihugu biteye kwibaza ibibazo byinshi ku bayobozi b’izo nzego."
Ukwirukanwa k’umuyobozi wa SBU, Ivan Bakanov, akaba n’inshuti yo mu bwana ya Zelensky, kubayeho nyuma y’ifatwa ry’uwahoze ari umuyobozi wa SBU muri Crimea, agace kigaruriwe n’u Burusiya mu 2014, Oleh Kulinych, ashinjwa ubugambanyi.

Uru rwego ruzwi nka SBU rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, iperereza n’umutekano w’igihugu muri Ukraine. Runafite umutwe wihariye ushinzwe umutekano ufasha cyane mu kurwanya iterabwoba, uzwi nka Alpha Group.