Print

Minisitiri w’Uburezi yatangije ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2022 Yasuwe: 513

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya yatangirije ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku ishuri rya GS Nyagasambu,mu Murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana.

Kuri uyu wa Mbere,hirya no hino mu Gihugu abanyeshuri baramukiye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Yifurije abanyeshuri amahirwe masa, kandi asaba ababyeyi gukomeza kohereza abana gukora ibizami, ku buryo ntawe uzacikanwa.

Yagize ati "Ubundi mumaze imyaka 6 mwitegura iki kizamini kigiye kubakura mu cyiciro kimwe kikabajyana mu kindi.Muri make muri kwitegura kujya mu kiciro cy’abakuru.

Mugomba kubifata nk’ikintu cyiza mbere na mbere arikontimugifate nk’ikintu kidasanzwe kuko ibizamini musanzwe mubikora.Iki ngiki aho bitandukaniye nuko kibaha uburenganzira bwo kuva mu cyiciro kimwe mujya mu kindi....Ntabatindiye kuko ndabizi mufite amashyushyu,ikizamini twamaze kugifungura,igisigaye n’ukubifuriza amahirwe masa."

Minisitiri w’Uburezi yasabye aba bana ko igihe bamenya mugenzi wabo utaje gukora ikizamini babimenyesha ubuyobozi bukamufasha ntacikanwe.

Umubare w’abanyeshuri bakoreye ibizami kuri GS Nyagasambu mu karere ka Rwamagana ni 633 baturutse ku ishuri rya EP Rwamashyongoshyo , Nyagasambu Vision, GS Munyinya na GS Nyagasambu harimo abahungu 301 n’abakobwa 332.

Muri rusange uyu mwaka abanyeshuri biyandakishije mu mashuri abanza ni 229,859.

Biteganyijwe ko abanyeshuri bose bagimba gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ayisumbuye na TVET ari 429,151.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa 18 Nyakanga bikazageza kuwa 20 Nyakanga 2022 aho abanyeshuri 229,859 bo mu mashuri abanza harimo abahungu 103,517 n’abakobwa 126,342 aribo bazakora muri uyu mwaka wa 2022.

Muri iki gitondo, Umunyabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Hon.Claudette Irere, we yatangirije ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuri GS Busanza mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.