Print

Dore ibintu bishobora ku kwereka ko uwo mukundana agikunda umukunzi we wa mbere

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 18 July 2022 Yasuwe: 801

Bimwe mu bintu bishobora kukwereka ko uwo mukundana agikunda uwo bahoze bakundana.

1.Akunda kumuvuga cyane

Ahanini iyo utandukanye n’umuntu utakimukunda ugerageza kumwikuramo bishoboka ukirinda kumuvuga. Ntuzatangazwe no kuba amuvuga nabi cyangwa neza uko yaba amuvuga kose ntibikuraho ko atamukimukunda kuko burya umuntu avuga uwo yatakereje.

2.Usanga yarabitse ibintu bimwibutsa uwahoze ari umukunzi we

Iyo uwo muri kumwe ubona akibitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari umukunzi we nk’amafoto n’ibindi ukabona kandi abiha agaciro akagira umwanya wo kubyitaho akabitekerezaho ahanini aba agitekereza no ku rukundo yagiranye n’uwa mbere.

3.Uzabona amufuhira igihe abonye ko afite indi nshuti

Igihe ubona ababazwa no kuba uwahoze ari umukunzi we ari kumwe n’abandi bagabo akamufuhira byerekana ko agifite icyo avuze kuri we.

4.Uzasanga agufata nkaho muri mu marushanwa

Ubusanzwe mu rukundo umuntu ntakwiye kubaho nkaho hari uwo bahanganye. Ariko niba ubona ko umeze nkaho urwanira uwo mwanya n’uwahoze ari umukunzi wawe menya ko akimukunda.

5. Bakunda guhura cyane

Kimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umukunzi wawe agiikunda uwo bahoze bakundana usanga ashishikazwa no guhura nawe cyane ndetse bagakunda no kuvugana cyane bitavuze ko abantu batandukanye mu rukundo bakwiye guhagarika kuvugana ariko iyo bikabije haba harimo urukundo.