Print

FERWAFA yakoze ibitamenyerewe ishyira hanze ingengabihe y’umwaka w’imikino

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2022 Yasuwe: 2012

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ryari rizwiho kutagira gahunda y’uko imikino izakinwa,ryashyize hanze ingengabihe y’Umwaka w’imikino utaha izatangira Tariki ya 14.08.22 hakinwa Super Cup, isozwe mu kwezi kwa 6 umwaka utaha.

FERWAFA ivuga ko Shampiyona y’icyiciro cya Mbere, izatangira kuya 19 Kanama 2022 isozwe kuya 4 Kamena 2023.

Igikombe cy’amahoro kizakinwa kuya 06 Ukwakira 2022 kugeza 21 Gicurasi 2023 mu gihe Irushanwa ryo kwibuka rizakinwa muri Kamena 2023.