Print

Umusore wafunzwe yihinduye inkumi yatahuwe amaze gutera inda abagore 2 bari bafunganwe

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 18 July 2022 Yasuwe: 2066

Uyu musore witwa Demi Minor w’imyaka 27 yafungiwe muri gereza ya abagore izwi nka Edna Mahar Correctional Facility amaze guhamwa n’icyaha cyo kwica umubyeyi we

Demi Minor wakatiwe gufungwa imyaka 30, yavanywe muri iyi Gereza ya Edna Mahan Correctional Facility ajyanwa mu kigo kigororerwamo urubyiruko kizwi nka Garden State Youth Correctional Facility mu kwezi gushize kwa Kamena.

Gusa we yamaganye uburyo yagiye gufungirwa muri gereza y’abagabo kandi ngo kubwe ari umugore.

Mu itangazo yashyize hanze rivuga ko yakorewe ihohoterwa, yagize ati “Nasabye abacungagereza kuncakira umucungagereza w’umugore ndetse no kumfungira muri Gereza y’abagore, ariko Liyetena yaranze ahubwo anyuka inabi.”

Iyi mfungwa ihakana ibyo kuba yarateye inda abagore babiri bari bafunganywe, akavuga ko ahubwo bishobora kuba byarakozwe n’abacungagereza.

Yagize ati “Umunsi umwe umucungagereza yarambajije niba ntarakoranye imibonano mpuzabitsina n’umugororwa, ndamubwira nti none se hano ntihabamo camera…buri wese hano ni umugabo ndetse na we.”

Yavuze ko nubwo yemeye gufungirwa muri Gereza y’abagabo, ati “ariko se no kwakira ko ntari umugore byo bizashoboka.”

Yakomeje agira ati “Bahonyoye uburenganzira bwanjye bwo kubaho ntekanye ndetse banankorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kuba bamfungiye hamwe n’urubyiruko rw’abahungu.”