Print

MINEDUC yafashe ingamba zikarishye mu gukumira gukopera ibizamini bya Leta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2022 Yasuwe: 905

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko ubu nta muntu bizorohera gukopera cyangwa gukopeza ibizamini bya Leta, bitewe n’ingamba zashyizweho zo gucunga umutekano, aho nta muyobozi cyangwa umwarimu uri ku ishuri yari asanzwe akoreraho.

MINEDUC yabitangaje mu gutangiza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, bikaba byitabiriwe n’abana bagera ku 229,859 hose mu Gihugu, barimo abahungu 103,517 hamwe n’abakobwa 126,342.

Abakora ibizamini bisoza amashuri abanza muri 2022 baragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2021, kuko ababyitabiriye icyo gihe barengaga ibihumbi 254.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko nta kidasanzwe cyateye iryo gabanuka kuko hari benshi bari mu yindi myaka, n’ubwo ngo haba hari abatitabira gukora ibizamini ndetse n’abagenda bareka kwiga.

Dr Uwamariya yatanze ikizamini cy’imibare mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rw’i Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, mu gihe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, we yari yagiye kugitanga muri GS Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Claudette Irere, we yagiye gutangiriza ibi bizamini mu Karere ka Kicukiro, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busanza mu Murenge wa Kanombe.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibizamini by’uyu mwaka bisanze abana barateguwe kandi barafashe umwanya uhagije wo kwiga, ikaba ngo ibategerejeho amanota menshi, ndetse ko nibaramuka batsinze bose bazabona ibyumba bihagije byo kwigiramo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere yakomeje avuga ko hashyizweho ingamba zo gucunga umutekano w’ibizamini bya Leta byose birimo gukorwa, kugira ngo bakumire abashobora kubyiba bakabikopeza abana.

Irere yagize ati “Ibizamini bya Leta ntabwo byoroha gukopera, bitegurirwa ahantu habugenewe, nta wundi muntu uba uhari, bikarinda bigezwa aho babitanga nta wundi muntu uzi uburyo bikozwe. Dukorana n’inzego zitandukanye ku buryo uwo bigaragaweho (ko abyiba) arahanwa.”

Avuga ko buri shuri ryagizwe site yo gukoreraho ibizamini bya Leta, nta mwarimu cyangwa umuyobozi waryo uba wemerewe kuhinjira, kuko baba barajyanywe gukorera ku yandi mashuri aho bataziranye n’abana.

IVOMO:KIGALI TODAY