Print

Umunyamakuru Festus yasezeranye n’umusizi Natacha Karangwa(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 19 July 2022 Yasuwe: 1027

Imihango y’ubukwe bw’abangaba yabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize taliki 16 Nyakanga 2022 yitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo abasusurukije ibirori nka Crapton Kibonge, Rusine Patrick ndetse n’umuramyi uri mu bagezweho bakunze kuririmba indirimbo zo mu Gitabo wamenyekanye nka Joshua Tuyishime.

Umunyamakuru Turikumwe Festus yamenyekanye cyane mu gushyigikira cyane umuziki by’umwihariko izo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubwo yari mu Kiganiro n’Inyarwanda Festus yavuze ko yishimiye uko ubukwe bwe bwagenze kuri we atabona icyo ashima cyangwa yanenga kuko byose byari uburyohe.

Festus avuga ko yahisemo kubana na Natacha nk’umugore wujuje indangagaciro z’umuntu yahoze yifuza.

Muri bimwe Festus avuga ko yakundiye Natacha iby’ingenzi avuga ko Natacha akunda gusenga kandi agakunda guseka.Ati" Akunda Imana n’abantu kandi agakunda guseka nicyo cya mbere".

Ni mugihe Natacha nawe avuga ko gushyingiranwa na Festus ari umunezero kuri we kuko yujuje byose yifuzaga k’umugabo bazabana. Ati"Ni umukozi cyane kandi ni umuhanga afite ibyo nifuzaga byose mu wambera umugabo".