Print

Amashusho y’umwana wananiwe kumenya se hagati y’impanga akomeje guca ibintu

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 19 July 2022 Yasuwe: 1841

Ni amashusho agaragaza umwana uri mu kigero cy’amezi icyenda yananiwe guhitamo umubyeyi we hagati ya Se na Se wabo b’impanga kubera uburyo basa nk’intobo.

Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, TitTok na Twitter, akomeje gutera benshi akanyamuneza kubera uburyo uyu mwana agenda yakuranya aba bagabo babiri basa nk’intobo.

Aya mashusho agaragaza abagabo babiri bahagaze umwe agafata umwana w’umukobwa, ariko uwo mwana yabona undi mugabo akabona ni we se, agahita amutegera amaboko, undi akamwakira bigakomezaa gutyo kuburyo bigaragara ko byamubereye urujijo.

Mu bashyize ubutumwa kuri aya mashusho abenshi bagaragaje ko nabo bafite amatsiko yo kumenya se w’umwana ndetse nabo bavuga ko umwana ntawamurenganya kuko n’abantu bakuru bavuga ko kubatandukanya bigoye.

Who is my daddy? This 9-month-old could not tell the difference between her dad and his identical twin brother. The video went viral on TikTok with 4+ million views. pic.twitter.com/pviNDimZ6v

— NowThis (@nowthisnews) July 18, 2022