Print

Nyabihu: Wa mubyeyi wabyaye abana 4 icyarimwe umwe ntiyabashije kubaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2022 Yasuwe: 594

Maniragena Clemantine wo mu Kagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, yibarutse abana bane, abahungu 2 n’abakobwa 2 ku gicamutsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, ariko agira ibyago umwe mu bahungu aza kwitaba Imana.

Amakuru dukesha Kigali Today aravuga ko umwe muri aba bana 4 Maniragena yabyaye yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Nyakanga 2022.

Nzayikunda Evariste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabatezi, yavuze ko uwo mubyeyi w’imyaka 35 asanzwe afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Ati “Asanzwe afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe, amakuru atugezeho muri iki gitondo ni uko mu bana bane yabyaye umwe amaze kwitaba Imana, ariko abandi bameze neza. Aracyari mu bitaro bya Gisenyi, maze kuvugana n’umugabo we ubu abaturage turimo kwisuganya ngo tumwakire”.

Uyu mubyeyi yabyariye mu bitaro bikuru bya Gisenyi, aho abo bana yari yababyaye ari bazima gusa umwe akaza gupfa.

Gitifu Nzayikunda, avuga uyu muryango uri mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, kuko hagendewe ko bakiri bato, ariko ngo mu buzima busanzwe ntabwo bifashije, ngo batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi.

Umuyobozi w’akarere Ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko akarere kiteguye gufasha umuryango wa Maniragena.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe, usibye n’uriya wabyaye n’abandi batishoboye turabafasha, urumva we ni umwihariko, turagerageza gukora ibishoboka tumwiteho umunsi ku wundi, ubu turi kwitegura kumwakira no kumufasha mu bushobozi turaba dufite bwose nk’umuturage wacu”.