Print

Umugabo yaramutaye nyuma yo kumenya ko yabyaye impanga ku nshuro ya 5

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2022 Yasuwe: 1262

Umugore wo muri Uganda avuga ko yajugunywe kandi agatereranwa n’umugabo we amaze kubyara abana be b’impanga ku nshuro ya gatanu.

Nalongo Gloria ukomoka muri Uganda, yatawe n’umugabo we Ssalongo wavuze ko atabasha kurera abana icumi kuko abona "bidasanzwe".

Nalongo yababajwe cyane no guterwa ubwoba n’umugabo we wari wamubwiye ko naramuka ananiwe kubyara umwana umwe gusa.

Yagize ati "Igihe natwite impanga ku nshuro ya gatatu, umugabo yavuze ko ibyo bikomeye kuri we arambwira ngo nsubire iwacu. Aho yanyohererezaga, sinari mfite numero zabo kuko naje i Kampala gukora akazi ko mu rugo. "

Uyu mugore yatangarije umunyamakuru wa NTV, Mwasuze Mutya ati: "Umugabo yambwiye ko adashobora kunyitaho njye n’imbwa."

Uyu mugabo ngo yaburiwe irengero, ijoro rimwe nyuma yo kuvuka kw’aba bana kuko Nalongo asigaye arera abana wenyine.

Yavuze ko benshi mu bana be bakuru bamaze kwerekeza mu miryango yabo aho atazi.

Ati "Nakabaye mfite abana 10 ariko 2 baragiye,undi umwe arapfa.Ubu mfite abana 7.Umugabo yashyinguye umwana ahitwa Zirobwe ntabwo yamujyanye I Masaka."

Uyu mugore yavuze ko ashobora no guhatirwa gushaka indi nzu yo kubamo kuko nta mafaranga yo gukodesha asigaranye.

Icyakora,iyo nzu yari yayijemo arwana no gushaka uko abana be babaho kubera guma mu rugo yari yashyizweho kandi atabasha kubatunga ngo yishyure n’ikode.

Ibyo bije nyuma y’aho nyir’inzu yamubwiye ko ashaka gutura “imizigo ye”.

Icyakora,uyu mugore yahize ko atazigera atererana abana be.

Yatangarije iki kinyamakuru ati: "Sinicuza kuba narabyaye aba bana bose.

Nzi ko se atabakunda, kandi sinshobora kubaterera nka we. Nubwo hari ibibazo, ntabwo nzigera ntererana abana banjye. Nzi ko Imana izamfasha.

Nahaye Imana imitwaro yanjye. Narababajwe ariko Imana irabizi neza. ”

Banki y’isi ivuga ko umubare w’uburumbuke uri hejuru cyane muri Uganda, aho usanga impuzandengo ari abana 5.6 ku mugore.

Bakubye inshuro zirenga ebyiri impuzandengo y’isi y’abana 2.4