Print

Yvan Buravan yagiye kwivuriza muri Kenya indwara abaganga bo mu Rwanda babuze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2022 Yasuwe: 1314

Burabyo Dushime Yvan wamamaye mu muziki nka Yvan Biravan, yerekeje mu gihugu cya Kenya aho yagiye kwivuriza nyuma yuko yari amaze iminsi yitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK ariko bakabura indwara.

kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022 nibwo uyu muhanzi yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi muri Kenya.

Ni nyuma yuko yafashwe n’uburwayi butunguranye agahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK, abaganga bagerageje kumwitaho ariko baza kubura indwara.

Ku itariki ya 10 Nyakanga 2022 nibwo Buravan aherukaga gusangiza abamukurikira kuri Instagram ifoto yamamaza imwe mu masosiyete afitanye nayo amasezerano, kuva ubwo ntarongera kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.