Print

Umuhanzi Aime Bluestone yanenze ubutumwa buri mu ndirimbo’Akinyuma’ ya Bruce Melodie

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 19 July 2022 Yasuwe: 1458

Mu butumwa Aime Bluestone, yashyize ku rubuga rwa WhatsApp (Status), yanditse izina ry’iyi ndirimbo aricuritse, avuga ko ifite amagambo akakaye, yongeraho ati "Niba utayimenye (Indirimbo) ucurukure ijambo ryagucanze

Yagize ati "Sinjya nkunda gutera Comment ku bihangano byabahanzi bacu ariko indirimbo yitwa manyukia(Akinyuma), message yayo si sawa n’izindi ntavuze👌guys mujye mwibuka ko hari abana bato bumva indirimbo muba mwakoze harimo nabanyu cyangwa muri mu miryango yanyu zanyu."

Indirimbo’Akinyuma’ n’indirimbo imaze iminsi itatu isohotse ya Bruce Melodie aho yifashishije Umunyamideli Shaddyboo mu mashusho y’iyo ndirimbo.

Ni indirimbo benshi bavuze ko itari ikwiye kujya hanze cyane ubutumwa buyirimo buba vbuzumvwa n’ingeri zose harimo n’abana ariko bakavuga ntakintu bwa kwigisha abana.

Uretse kandi kuba abantu bavuga ko idakwiye gucurangwa aho abana bagera Bruce Melodie mu kiganiro aheruka kugirana n’Igihe yavuze ko iyo ndirimbo igenewe abantu bagejeje imyaka y’ubukure.


Comments

Jean marie 19 July 2022

Nuburaya p nibibi