Print

Gushyingirwa si intego ya buri mukobwa!Mutesi Jolly yasubije abamubaza impamvu adashaka

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 19 July 2022 Yasuwe: 1874

Ni ubutumwa yatambukije abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ubwo yari asangije abamukurikira ifoto maze ahashyirwa ubutumwa (Comment) umwe akamubaza impamvu adashaka kandi afite amafaranga.

Uwitwa ’Brother’ yagize ati "Ese Jolly ko ufite amafaranga ko udashaka ngo utange urugero kubandi bakobwa."

Mutesi Jolly nawe mu kumusubiza yagize ati "Brother, urakoze kunyifuriza ibyiza, ariko nkwibukije mu kinyabupfura, gushyingirwa ntabwo ari intego nyamukuru ya buri mukobwa."

Ibi Jolly abivuze nyuma yuko yigeze kugarukwaho cyane ubwo yavugaga ko hari igihe umuntu ashaka umugabo akamubera inyana y’imbwa, ibyo bamwe batigeze bumva kimwe bamwe bakabyita agasuzuguro abandi nabo bakemeranya nibyo yavuze.

Mutesi Jolly akunze kugaragaza ko gushaka umugabo atari ibintu afitiye inyota cyane bitewe n’uburyo abyibutswa n’abantu benshi.


Comments

Fay Baby 19 July 2022

Wasanga bose ari inyana z’imbwa. Ubwo yayisanga ajya he? Cg na zo zaramumenye ntayamwemera