Print

Kiyovu Sports yabenzwe n’umutoza yifuzaga bikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2022 Yasuwe: 3607

Ikipe ya AFC Leopards yatangaje ko Patrick Aussems, akiri umutoza wayo mu mwaka w’imikino utaha kuko amasezerano ye azarangira mu 2023.

Umunyamabanga Mukuru wa AFC Leopards, Gilbert Andugu, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Citizen. Muri iki kiganiro yemeye ko bagiranye inama na Aussems hifashishijwe ikoranabuhanga rya zoom.

Ngo uyu mutoza yemereye AFC Leopards ko atigeze asinya andi masezerano ayo ariyo yose. Ibi byatumye hibazwa ku bimaze iminsi bivugwa mu Rwanda ko yamaze kumvikana na Kiyovu Sports.

Yanabemereye ko kandi agiye kugera aho abakinnyi bari vuba bidatinze kugira ngo imyiteguro ya shampiyona itangire.

Gilbert Andugu ati “Yamaze kubona itike y’indege kuva uyu munsi igihe icyo aricyo cyose yaza kuko ku wa 12 Kanama azaba ari kumwe natwe hano. Kuri uyu wa kabiri nibwo tuzasohora ingengabihe y’uko imyiteguro yo gutangira shampiyona izagenda.”

Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe, Daniel Shikanda, we yavuze tariki 24 Kanama uyu mutoza azaba ari muri Kenya kandi ko nta kipe yo mu Rwanda ishobora kumutwara uyu mutoza.

Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze ifoto y’umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal,ari kumwe na Patrick Aussems,bikekwa ko bari mu biganiro.