Print

Abakozi basambanyije nyirabuja barangije baramwica we n’umugabo we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2022 Yasuwe: 3930

Ubuyobozi bwa polisi muri Leta ya Delta muri Nijeriya bwataye muri yombi abakekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica umugore n’umugabo we.

Komiseri wa polisi muri Leta ya Delta, Muhammed Ali, yemeje ko hafashwe abantu batatu bakekwaho kuba barishe umugabo witwa Isaac Odubu n’umugore we mu gace ka Amai.

Ali yavuze ko iperereza ryatumye hafatwa abantu batatu bakekwaho icyaha barimo Chukwudi Sunday, Onyebuchi Paul, Ifeanyi Enuma.

Iperereza ryerekanye ko abantu batatu bakekwaho icyaha bakoreraga uyu muryango bishe, ariko baje kwishora mu bujura bukorewe kuri interineti.

Ali yagize ati: "Mu gushaka amafaranga yo kugura amatelefone n’amakuru porogaramu zo kuri interineti, binjiye mu rugo rw’aba bashakanye nijoro kugira ngo babambure amafaranga,birangira babishe.

Babiri mu bakekwa barimo Chukwudi Sunday na Onyebuchi Paul, bafashe ku ngufu uyu mugore mbere y’uko apfa. Aba kekwaho icyaha bazashyikirizwa ubutabera iperereza nirirangira. »

Aba bakekwa bavuze ko banize umugabo wa nyirabuja Isaac Odubu kugeza apfuye kandi basimburana gufata ku ngufu uwo mugore.