Print

Umugeni yarasiwe mu bukwe bwe n’ufitanye isano n’umugabo we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2022 Yasuwe: 2958

Umugeni yaraiwe mu birori bye by’ubukwe nyuma y’uko isasu ryayobye rivuye mu masasu yarashwe mu kwishima rimukubita ku mutwe.

Madamu Mahvash Leghaei wari ufite imyaka 24, yari amaze gushyingirwa ubwo umushyitsi w’umugabo bivugwa koari mubyara w’umukwe, yarasaga amasasu nk’umuhango gusa uwo muco ntiwemewe muri Irani.

Mu gukoresha iyo mbunda yo guhiga itari yanditswe,yarashe isasu rya mbere ryagiye nta kibazo kibaye, irya kabiri ngo yarirashe mu mutwe wa Leghaei rica mu bwonko bwe mbere yo gukubita abandi bashyitsi babiri b’abagabo.

Umuvugizi wa polisi, Colonel Mehdi Jokar, yagize ati: “Twakiriye telefoni yihutirwa ivuga ku iraswa ryabereye mu nzu y’ubukwe mu mujyi wa Firuzabad maze abapolisi bahita bahoherezwa.

Abapolisi bavumbuye ko hari umuntu warashishije imbunda yo guhiga nk’umuhango ukorwa n’abantu basanzwe babaho bimuka [nomade] ariko ikibabaje ni uko kubera imbaga y’abantu no kutamenya kugenzura imbunda k’uwo muntu, yarashe abantu batatu, abagabo babiri n’umugeni.

Uwarashe yahise ahunga ako gace, ariko abapolisi bashatse uyu mugabo ufte imbunda yo guhiga atabifitiye uruhushya.

Uyu muvugizi wa polisi yavuze ko umugeni yagiye muri koma nyuma akaza gupfa, ariko abandi bantu babiri barashwe bo ntibakomeretse bikabije. Uwarashe yamenyekanye ko ari umugabo w’imyaka 36,bikekwa ko ari mubyara w’umukwe.

Uyu muyobozi yavuze ko abantu bakwiriye kumenya ko kurasa mu bukwe bitewe kandi bihanwa n’amategeko.



Comments

ALEXIS KELLY 23 July 2022

NSABASUGUJE,UMUNTU WANDIKA INKURU AGERAGEZE YANDIKE NEZA HARIMO UDUKOSA MUNKURU ZIRENZE IMWE MAZE KUBONA ,YEGO KWIBESHYA MURI TYPING BIBAHO ARIKO UMUNTU ARAGERAGEZA MBERE YUKO INKURU IGERA HANZE

MURAKOZE