Print

Rubavu: Wa mutetsi wafunzwe nyuma yo guhagararira akarere mu #Kwibuka28 yafunguwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2022 Yasuwe: 2120

Umugabo witwa Mbarushimana Jean Claude usanzwe ari Umutetsi wo mu kigo cya College Inyemeramihigo mu karere ka Rubavu yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho icyaha cyo gupfobya Jenoside.

Bwana Mbarushimana Jean Claude yawe muri yombi nyuma yo guhagarariraga akarere mu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe nyuma yo koherezwa n’umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero,Madamu Nyiraneza Espérance.

Amakuru dukesha Bwiza.com aravuga ko uyu mutetsi yafunguwe uyu munsi ahagana saa saba z’amanywa nyuma y’iminsi akorwaho iperereza kuri kiriya cyaha yakekwagaho.

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugerero wabaye tariki 03 Kamena 2022,habaye ikintu kidasanzwe ubwo uyu mutetsi wo mu kigo cya College Inyemeramihigo yahagarariraga akarere muri uwo muhango asimbuye abandi bayobozi bose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku kigo cya GS Nkama,kuwa 03 Kamena 2022.

Kubera ko atabonetse, yahisemo kohereza umukozi ushinzwe uburezi Nyiraneza Espérance ni uko nawe yoherezayo uwitwa Mbarushimana Jean Claude utekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo.

Uyu Nyiraneza yavuze ko yabikoze kuko nawe yagize akazi kenshi akohereza abayobozi batandukanye mu kagari ishuri ririmo bakabyanga kugeza ageze kuri Mbarushima usanzwe ari umuyobozi w’Intore mu mudugudu.

Meya Kambogo yavuze ko Umuyobozi w’Umurenge wa Rugerero atamenyesheje Akarere ko atazaboneka muri uriya muhango wo kwibuka wagombaga kubera mu Rugerero kandi ngo byari bisanzwe ari itegeko ko utazaboneka abimenyesha ubuyobozi hakiri kare bigakurikiranwa.

Abajijwe ku Ushinzwe uburezi mu murenge wohereje Umutetsi,Meya wa Rubavu yagize ati "Ibi ngibi ni ikosa,ntabwo byemewe kohereza umuntu ngo ahagararire urwego adakora muri urwo rwego,nta nubwo byemewe mu mategeko.

Yakomeje avuga ko Umurenge wagombaga kubikurikirana aho yakomeje ati "Kohereza uriya muntu ni ipfobya,n’ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi,niyo mpamvu twasabye inzego zibikurikirana,zikamenya icyateye biriya,uwabigizemo uruhare wese.Dutegereje kumenya amakuru nyayo."

Meya wa Rubavu,Dr Ildephonse Kambogo yavuze ko impamvu uyu mutetsi afunzwe nyamara yaritabajwe aho abandi bayobozi babuze ntabasuzugure,ari uko atagombaga kubyemera kuko zari inshingano zikomeye zimurenze bityo ngo ibyo yakoze ni ikosa ritababarirwa.

Bivugwa ko impamvu uyu mutetsi wahagarariye ubuyobobozi bw’akarere muri uwo muhango wo kwibuka i Rubavu abarokotse Jenoside bagahungabana,ari uko nyina yarangiye abicanyi se w’umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rugerero muri Jenoside bakamwica.

Madamu Nyiraneza we aracyafunze...