Print

Umunyamideli ukomoka mu Rwanda yongeye kuvugisha benshi kubera Diamond

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 20 July 2022 Yasuwe: 1882

Jasinta yongeye kugarukwaho na bamwe bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y’uko ashyizeho amafoto y’umuhanzi Diamond, bamwe bavuga arimo kugerageza kwikundisha kuri uyu muhanzi.

Uyu munyamideli akimara kubona ibitekerezo byabantu yavuze ko adatewe impungenge n’amagambo yavugwa kuko afite uburenganzira bwo gukora ikintu ashaka kandi yishimiye.


Muri 2021 Jasinta nabwo yavuzwe mu rukundo n’uyu muhanzi igihe nabwo yari yamushyize kuri Instagram ariko ayo makuru arayahakana .

Ubwo yaganiraga n’Igihe yavuze ko gushyira Diamond kuri konti ye ya Instagram ari ukumushimira kuko yamufashije muri byinshi.

Ati “Nagira ngo mushimire gusa, ni umwana mwiza uzi gukora kandi ndatekereza ko atari njye muntu wa mbere wari umushyize kuri uru rubuga, si icyaha kumushyiraho.”

Jasinta yavuze ko hari ibintu bikomeye yafashijwe n’uyu muhanzi. Ati “Kuba tuvugana byo turavugana, namushyize kuri Instagram nshaka kumushimira, hari ibintu yankoreye bikomeye mu buzima, singiye kubivuga byose hano ariko ni umwe mu bantu bagize uruhare mu kwiga kwanjye.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo ashyire Diamond kuri Instagram, ari uko yari amaze kubona abantu benshi bakunze kumuvuga uko bishakiye kuko batamuzi. Ahamya ko benshi bamufata nk’umuntu mubi nyamara bihabanye n’ukuri.

Ku rundi ruhande ariko, ntabwo Jasinta yigeze aca ku ruhande mu kuguragaza amarangamutima ye kuri Diamond. Yahishuye ko usibye kuba yubaha umuryango w’uyu muhanzi ariko bibaye ngombwa ko bakundana nta kibazo byaba biteye.

Ati “Ni umugabo utagize icyo amwaye. Sinavuga ko ntigeze mwiyumvamo, byarabaye kumva mukunze, ndamwubaha kandi nubaha n’umuryango we. Abaye adafite umugore akaba na we ankunda namukunda nta kibazo.”

Jasinta ni umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania aherutse no guhagararira iki Gihugu mu irushanwa rya Miss Africa Calabar.