Print

Nigeria: Padiri wari washimuswe yishwe n’abamushimuse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2022 Yasuwe: 958

Umwe mu bapadiri babiri ba Kiliziya Gatolika wari washimuswe n’abagabo bitwaje imbunda muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ya Nigeria yishwe arashwe n’ababashimuse, nkuko Kiliziya ibivuga.

Pasiteri John Joseph Hayab ukuriye muri leta ya Kaduna ishami ry’ishyirahamwe ry’amadini ya gikristu muri Nigeria, yabwiye BBC ko uwundi mupadiri we yarekuwe nyuma yuko harishywe ingwate.

Mu itangazo, Kiliziya yavuze ko umurambo "urimo gushanguka [kwangirika]" wa Padiri John Mark Cheitnum watahuwe ku wa kabiri.

Kiliziya yavuze ko ari "ubwicanyi buteye ubwoba".

Yavuze ko uwo Padiri yarashwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize – ari na wo munsi yashimusweho.

Ariko Padiri Donatus Cleopas, warekuwe, we yongeye guhura n’umuryango we.

Aba bapadiri bashimuswe bafatiweho imbunda aho bari bari mu cyaro cya Yadin Garu muri leta ya Kaduna, nyuma yuko bari bagiyeyo kwitabira igikorwa cya Kiliziya.

Ababashimuse bari basabye ingwate nyinshi, mu gihe polisi yari yavuze ko ibikorwa byo kubatabara byari birimo kuba.

Pasiteri Hayab yabwiye BBC ko ingwate yarishywe nyuma y’ibiganiro n’ababashimuse – nubwo itangana n’iyo bari basabye mbere – nuko ababashimuse bavuga aho umurambo wa Padiri Cheitnum ushobora kubonwa.

Kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, abihayimana barenga 10 bo mu madini ya gikristu – biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika – bamaze gushimutwa n’abagabo bitwaje imbunda mu bice bitandukanye byo muri Nigeria.

Abatari munsi ya batatu muri bo bishwe n’ababashimuse.

Abashimuswe akenshi barekurwa iyo hamaze kwishyurwa ingwate.

Ibi bibaye mu gihe Nigeria ihanganye n’inkubiri y’urugomo rwicirwamo abantu rukorwa n’ibico by’abagizi ba nabi bitwaje intwaro.

Kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka kugeza ubu, abasivile babarirwa mu bihumbi barishwe cyangwa bashimutwa n’abasaba ingwate kugira ngo barekurwe – ahanini bibera mu majyaruguru y’igihugu.

Ubutegetsi bwa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari burimo kurushaho kunengwa kubera kunanirwa gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye kiri henshi mu gihugu.

BBC