Print

Rubavu: Akari ku mutima wa wa mutetsi wafunzwe nyuma yo guhagarararira akarere mu muhango wo Kwibuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2022 Yasuwe: 2048

Umugabo witwa Mbarushimana Jean Claude usanzwe atekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo wari uri mu maboko y’ubugenzacyaha akekwaho icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, yarekuwe ashimira inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuwa 12 Nyakanga 2022 ari kumwe na Nyiraneza Espérance wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu.

Ni nyuma y’uko Mbarushimana yari yoherejwe guhagararira Nyiraneza mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri GS Nkama,akisanga ariwe mushyitsi mukuru w’akarere.

Mbarushimana Jean Claude nyuma yo gufungurwa yashimiye leta kubera inzego z’ubutabera zashyize mu gaciro zikamurenganura.

Ati “Bakoze iperereza basanga ndi umwere ari ukumbeshyera barandekura. Njyewe noherejwe n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero,ndabwira abanyarwanda ko leta ishishoza ikarenganura urengana’’.

Bijya gutangira,Kuwa 03 Kamena 2022,Umuyobozi w’Umurenge wa Rugerero yari yohereje Nyiraneza ngo amuhagararire mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku kigo cya GS Nkama kubera izindi gahunda zihutirwa yari afite bihurirana nuko uyu muyobozi nawe atabonetse.

Nkuko Nyiraneza yabitangaje mbere y’uko afungwa,yagerageje kuvugisha abandi bayobozi bo mu kagari iki kigo kirimo ariko bose bamubwira ko bataboneka birangira yohereje Bwana Mbarushimana kubera ko ngo yari azi ko ari umuyobozi w’intore mu mudugudu.

Ubwo uyu mutetsi yajyaga gushyira indabo ahashyinguye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uhagarariye akarere,amakuru avuga ko bamwe mu barokotse Jenoside bagize ihungabana.

Ibi byababaje benshi basaba ko inzego zibishinzwe zigira icyo zikora, ari nabwo abo bakekwa bahise batabwa muri yombi.

Ivomo:IGIHE