Print

Umugabo yirashe arapfa nyuma y’uko uwari umugore we yanze ko basubirana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2022 Yasuwe: 1130

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, umugabo yirashe arapfu nyuma y’uko umugore we bari batandukanye yanze kongera kubana na we.

Uyu nyakwigendera watandukanye n’umugore we muri Nzeri umwaka ushize yahisemo kumusura iwe mu nyubako zikodeshwa za Haadi mu nzu ya Muthangari nyuma ya saa sita kugira ngo amusabe imbabazi kandi amwinginge amugarukire ariko aranga.

Polisi yagize iti“Igihe umugore yangaga kumubabarira, yakuyemo masotera arirasa. Masotera ya glock hamwe n’isasu yakoresheje byakuwe aho yirasiye ”.

Hagati aho, abantu batatu bakekwaho ubujura baraye bishwe barashwe n’abashinzwe iperereza nyuma yo kumenya amakuru y’ubujura bwari buteganijwe mu kigo cya Alfa ku muhanda wa Mombasa.

Nk’uko DCI ibitangaza, aba batatu bari mu gatsiko kavugwa ko kari kagizwe n’abantu batandatu bari bagaragaye mbere bazenguruka ako gace bagerageza gushaka kwiba ahantu hamwe ku nshuro ya kabiri.

Raporo y’abapolisi ivuga ko abakekwaho icyaha babonywe n’abashinzwe iperereza kandi bahamagariwe kumanika amaboko ariko baranga.