Print

Yvan Buravan akomeje gusabirwa amasengesho kubera uburwayi bumurembeje

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 20 July 2022 Yasuwe: 3922

Yvan Buravan yerekeje muri Kenya kuri uyu wa mbere Taliki 18 Nyakanga 2022 aho yagiye kwivuza uburwayi yari amaze yivuriza mu Rwanda ariko ntibigire icyo bitanga.

Amakuru ahari avuga ko Buravan nyuma y’uko asohoye indirimbo Big Time yahise afatwa n’uburwayi bw’amayobera bwamuzahaje ndetse bugatuma ajya no mu bitaro ariko nyuma akaza kuvamo avuga ko bishoboka ko cyari igifu ariko akaba yarorohewe.

Nyuma y’icyumweru kimwe uyu muhanzi avuze ko ari koroherwa haje kumenyekana amakuru ko yagiye kwivuriza muri Kenya.

Umwe mu nshuti ze za hafi waganiriye n’Igihe yagize ati “Yafashwe n’uburwayi ako ariye kose kakagaruka, yagiye kwa muganga bamuvura igifu aroroherwa ariko byanze gukira.”

Nyuma yuko Yvan abonye ko nta mpinduka na nyuma yo kwivuza nibwo yafashe umwanzuro wo kujya kwivuriza muri Kenya.

Inshuti z’uyu muhanzi barimo bagenzi be ndetse n’abanyamakuru bose bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uburwayi bwa Buravan ndetse bamusabira n’amasengesho kugirango Imana imworohereze.


Comments

Alexis 20 July 2022

Imana imworohereze