Print

Dore impamvu zikwiye gutuma wirinda kureba muri Telephone y’umukunzi wawe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 20 July 2022 Yasuwe: 1285

Zimwe mu mpamvu zikwiye gutuma wirinda kugenzura Telephone y’umukunzi wawe

1.Ushobora kwitiranya ibintu

Mu kugenzura telefone ye ushobora kwitiranya ibintu ugakuramo ibyinyuranye n’ukuri. Kugenzura telefone ye bisobanuye ko uba umukeka. Kwa kureba muri telefoni ye , ushobora kugwa kubutumwa bugufi cyangwa chat, ukabisanisha n’ibyo umaze iminsi utekereza ugasanga ufashe umwanzuro uhubutse.

2.Ntacyo bikemura

Ukuri ni uko ntacyo bikemura. Kwirirwa ugenzura telefone y’umukunzi wawe ntacyo byakugezaho uretse kuzana ibibazo hagati yanyu ahanini biba binagoye gukemuka.

3.Guhorana urwikekwe

Guhora ugenzura telefone y’umukunzi wawe bizamura urwicyekwe muri wowe. Uhora uhangayitse ko ejo cyangwa ejobundi bamugutwara. Kutiyizera no kutizera mugenzi wawe ntahandi byerekeza urukundo uretse ku iherezo ryarwo.

4.Ushobora kuhakomerekera

Bitewe n’icyizere wari umufitiye, iyo ugenzuye telefone ye ugasanga afite abandi agukundiraho kruhande, bishobora kurangira ukomeretse igikomere kizakugora gukira. Bikagukura n’aho wari wibereye.

5. Byangiza icyizere

Kumuneka no guhora ucunga ko ntawamwandikiye, ntawe bavuganye, byangiza icyizere cyari hagati yanyu. Nta mubano uba ugihari iyo icyizere mwari mufitanye kirangiye. Musa nkaho musigara mucengana , mubeshyana ko mukundana kandi urukundo rwarashize igihe umenya ko afite abandi ku ruhande.

6.Utakaza igihe kinini umuneka kuruta umwanya uha urukundo rwanyu

Ntagushgidikanya iyo uhora ugenzura telefone ye umunota ku wundi , umunsi ku wundi, nta kindi uha umwanya uretse ibyo. Bigufata umwanya munini , ukaba aribyo uha igihe kinini. Kumugenzurira telephone nibyo bihora mu ntekerezo zawe. Aho gushaka ibyabateza imbere, uhora ushishikajwe n’uko wamufata. Ese kumufatira mu cyuho nicyo ugambiriye? Cyangwa urashaka ko urukundo rwanyu rutera imbere wenda byagushobokera ukaba wamwibagiza abandi basore cyangwa abakobwa?