Print

CAF yatangaje abakinnyi 3 bazavamo uzegukana igihembo cy’uwitwaye neza muri Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2022 Yasuwe: 1402

Ku munsi w’Ejo ku ya 21 Nyakanga 2022, i Rabat muri Maroc bazatangirwa ibihembo by’umukinnyi mwiza w’Afrika aho hatangajwe abakandida 3 mu bagabo n’abagore bazatoranywamo umwen’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (Caf)

Sadio Mane wo muri Senegal na Asisat Oshoala wo muri Nigeria bafite amahirwe yo kugumana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Afurika nyuma y’uko abateguye bagabanyije urutonde rwayo mu byiciro by’abagabo n’abagore.

Mane, uheruka kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Afurika muri 2019, azaba ahanganye na Mohamed Salah bahoze bakinana mu ikipe ya Liverpool ndetse na mugenzi we Edouard Mendy wo muri Chelsea.

Riyad Mahrez, Naby Keita, Vincent Aboubakar, Karl Toko Ekambi, Achraf Hakimi, Sebastien Haller na Kalidou Koulibaly bose bavuye ku rutonde rurerure gusa basigaye mu bakinnyi 10 bashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize.

Urutonde rw’abagore bitwaye neza narwo rwashyizwe ahagaragara, aho umukinnyi w’umupira wamaguru Oshoala, umukinnyi ukomoka muri Kameruni Ajara Nchout Njoya wo muri Zambiya na Grace Chanda aribo batatu ba nyuma.

Oshoala ukinira ikipe ya Barcelona yagizwe umukinnyi mwiza w’umugore muri Afurika mu myaka itatu ishize - kuva icyo gihe ibihembo byarahagaritswe kubera icyorezo cya coronavirus.

Caf, urwego ruyobora umupira w’amaguru muri Afurika,yatangaje kandi urutonde rwa nyuma mu bindi byiciro by’abagabo n’abagore birimo Umutoza, Umukinnyi ukiri muto,igitego cy’umwaka n’ibindi.

Uko urutonde ruhagaze

Mu bagore

Ajara Nchout Njoya(Cameroon,Inter)
Asisat Oshoala(Nigeria,Barcelona)
Grace Chanda(Zambia,BIIK)

Mu bagabo

Edouard Mendy(Senegal,Chelsea)
Mohamed Salah (Egypt,Liverpool
Sadio Mane(Senegal,Bayern)