Print

Minisitiri Gatabazi yavuze amagambo yihariye ku mwuzukuru wa 2 wa Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2022 Yasuwe: 3760

Ange Kagame, umukobwa umwe rukumbi wa Perezida Kagame, yibarutse ubuheta nyuma y’imfura ye yavutse kuwa 19 Nyakanga 2020.

Benshi mu banyarwanda bishimiye iyi nkuru nziza aho mu bagaragarije ibyishimo umuryango wa Ange Kagame harimo na Minisitiri Gatabazi JMV.

Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ari mu bishimiye cyane inkuru y’ivuka ry’ubuheta bwa Ange Kagame, ahamya ko ari umugisha w’Imana.

abinyujije kuri Twitter yagize ati "Waouuuuuu,mbega inkuru nziza.Mwishyuke cyane @AngeKagame na Bertrand kubera uyu mugisha w’Imana.Mwishyuke kandi Nyakubahwa n’umuryango wose.Imigisha myinshi."

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter,niwe wa mbere watangaje ko umukobwa we Ange n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse ubuheta.

Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, nyuma y’umwaka bashyingiranywe.Icyo gihe Ange yamubyariye mu bitaro byitiwe umwami Faisal.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

Mu mpera z’Ukuboza 2018, ni bwo yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori byabereye mu rugo rwa se mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.