Print

Rubavu: Ubuyobozi bugiye kugoboka ba baturage bari batangiye kugurisha imyenda yabo kubera inzara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2022 Yasuwe: 720

Mu minsi ishize nibwo abaturage bo mu Murenge wa Rubavu batangaje ko biyemeje gucuruza imyenda yabo kugira ngo babashe kubona icyo kurya,nyuma yo kubura amaramuko kuko umupaka w’u Rwanda na RDC wari ubatunze utakiri nyabagendwa

Amakuru dukesha RADIOTV10 nuko ubuyobozi bw’akarere bwumvise gutaka kwabo ndetse ngo ubu batangiye gufashwa kwikura mu bukene.

RADIOTV10 iratangaza ko Ubuyobozi bukimara kumva iyi nkuru, bwatangaje ko bugiye gushaka umuti urambye kuri iki kibazo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga, ubuyobozi bwagiranye inama n’aba baturage bubasaba kwishyira hamwe kugira ngo bahabwe inkunga ibafasha kuzahura imibereho yabo.

Aba baturage bavuze ko na bo bishimiye iyi nkuru nziza kuko na bo bifuzaga icyabakura mu mibereho igoye barimo muri iki gihe yatangiye kubageraho ubwo COVID-19 yazaga igatuma imipaka ifungwa bikaza guhumira ku mirari ubwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagiranaga ibibazo.

Umwe muri bo yagize ati “Byarangiye dufashe umwanzuro wo kwishyira hamwe dukurikije uko umuntu ameze, waba ufite amafaranga macye babakongerera ukabona igishoro gitubutse ku buryo tutakongera gukorera mu muhanda tugashaka ahantu ho gukorera nko mu isoko.”

Undi muturage avuga ko ibyo babwiwe n’abayobozi babyizeye, ati “Ibyo baje kutuganiriza ntabwo batubeshye, turamutse tubonye inkunga twajya no mu masoko impamvu tuba turi hano ni uko igishoro tuba dufite sti gicye cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Emmanuel Blaise Harelimana yemeje ko aba baturage nibamara kwishyira mu matsinda bagendeye ku byo basanzwe bacuruza, bazahabwa inkunga.

Ati “Buri wese arakora ubucuruzi buciriritse bijyanye n’ibyo ashora n’ibyo amenyereye gukora, ni tuzazamukira natwe tuvuga tuti ‘wenda uyu aracuruza imyenda ya caguwa’ wenda ashobora kuba ashora ibihumbi mirongo itatu, ariko abonye ibihumbi mirongo itanu ashobora kuba yakunguka kurushaho.”
Harelimana avuga ko hari uburyo butandukanye buzifashishwa mu gutera inkunga aba bacuruzi bwaba ubwo kubatera inkunga babongerera igishoro cyangwa babahuza n’ibigo by’imari kugira ngo bibagurize.

IVOMO:RADIOTV10