Print

Yolo The Qween yahishuye ko atazashaka umugabo, ashima Imana yamurinze agakungu k’i Kigali

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 21 July 2022 Yasuwe: 2774

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Yollo the Queen yasabye abamukurikirana kumubaza ibibazo bashaka nawe akabasubiza, umwe mu bamubajije yamubajije niba nawe abona gushaka umugabo arizo ntego za buri mukobwa.

Yagize ati "Ese wemeranya nabafata ko gushaka umugabo ariyo goal ya buri mukobwa?", mu kumusubiza Yollo the Queen yavuze ko bigoye gusubiza iki kibazo gusa avuga ko we atazigera ashaka umugabo.

Yagize ati "Byagorana gusubiza iki kibazo kuko ntawe nzashaka

Undi wamubajije ikibazo yamubajije ikitu gikomeye Imana yamurinze abantu batapfa gukeka ariko akaba agishimira Imana.

Ati"Ndabizi hari ibintu byinshi washima Imana ni byinshi ariko tubwire kimwe tutakeka washima".

Yolo mu gusubiza yagize ati" Ndashima Imana yandinze agakungu k’i Kigali.

Yolo The Qween yabajijwe ibibazo byinshi ndetse byose agenda abisubiza hari n’uwamubajije izina’Yolo’ icyo risobanura avuga ko risobanura umukobwa utagira utugambo.

Ibi ukaba wabisanisha n’ibigenda bigaragara kuko ugereranyije n’ibimuvugwaho nibyo avuga byashimangira ubusobanuro bw’izina rye nkuko arisobanura.

Uretse kuba Yolo The Qween azwi kandi akaba akurikiranwa na benshi nta na rimwe yari yagaragara mu bitangazamakuru bitandukanye nkuko bizwi ku byamamare ndetse n’ifoto ye igera hanze kuko ariwe wayigaragaje kuko ntakunze kugaragara bituma benshi batekereza ko yaba ataba mu Rwanda.


Comments

Ngirababyeyi ALFRED 21 July 2022

Gushaka cg kudashaka ni uburenganzira bw’umuntu uwo ari we wese. Kwirinda agakungu ni ubwenge kandi akwiriye kubishimirwa. Iryo somo ni ryiza ku batoya.. Kutishinga ikimero ngo abantu babe mu gakungu, mu tugambo twinshi, ahubwo bagahugukira gucisha macye no kwiyoroshya. Ndabimushimiye.