Print

MINEDUC igiye guhindura uburyo bwo kubara amanota y’ibizamini bya Leta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2022 Yasuwe: 4785

Minisiteri y’Uburezi yahishuye ko hagiye guhindurwa uburyo bwo kubara amanota y’ibizamini bya leta mu rwego rwo korohereza ababyeyi kurushaho gusobanukirwa ikigero cy’imitsindire y’abana babo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Gaspard Twagirayezu yabigarutseho ku wa Mbere taliki ya 18 Nyakanga nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuri GS Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Ibizamini by’abasoza amashuri abanza byazojwe ku wa Gatatu bikaba bizakurikirwa n’ibyabasoza icyiciro cya mbere n’icyakabiri bizatangira ku wa Kabiri taliki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2022.

Yavuze ko buri mwaka, ibizamini bya Leta bigenda birushaho kunozwa no gutegurwa neza ari na yo mpamvu n’uyu mwaka waranzwe n’udushya dutandukanye.

Dr. Twagirayezu yagize ati: “Mu rugendo rwo gutegura ibizamini hari ibyagiye bihinduka bimwe na bimwe, harimo uko byateguwe, harimo uruhare rw’abarimu rwiyongereye kurushaho, ariko nanone hahinduwe n’uburyo nanone amanota abarwa. Ibyo na byo ni ubundi buryo bwagiye bukorwa kugira ngo birusheho koroha, korohera abanyeshuri ndetse n’ababyeyi kumenya amanota y’abanyeshuri babo ariko ibyo na byo tuzabibabwira mu minsi iri imbere.”

Uburyo bwari buhari bwo kubara no gutangaza amanota mu bizamini bya Leta bwari ubukomatanyije (aggregates), aho amanota y’abanyeshuri yashyirwaga mu byiciro (Divisions) hagendewe ku kigereranyo cy’abahuriye ku manota ajya kungana ariko ntihatangazwe uko buri munyeshuri yakoze, bigatuma ababyeyi bamwe na bamwe bahera mu rujijo.

Hari bamwe bagiye banagaragaza ko uburyo umwana bivugwa ko uwatsinze kurusha abandi ari uwagize inota rimwe rikomatanyije (Aggregate) kurusha uwagize menshi kugeza n’ubu babyemera ariko badasobanukiwe ibyo ari byo.

Biteganyijwe ko gahunda yo gukosora ibizamini bya Leta izakorerwa kuri santeri 19 mu Gihugu hose.

Ibigo bitatu bizakosorerwamo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biherereye mu Karere ka Muhanga, hakaba ibindi bigo 11 (5 muri Kigali na 6 mu Ntara y’Amajyepfo) bizakosorerwamo ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, bitatu biherereye mu Karere ka Nyanza bizakosorerwamo abasoje amashuri yisumbuye n’ibindi bibiri by’I Rwamagana na Kayonza bizakosorerwamo ibizamini by’abasoza amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Biteganyijwe ko ibizamini bisoza amashuri abanza bizakosorwa guhera taliki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 27 Kanama 2022 mu gihe ibisoza icyiciro rusange (O-Level), uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye (A-Level) ndetse na TVET bizakosorwa hagati y’italiki ya 10 Kanama kugeza ku ya 10 Nzeri 2022.

Minisiteri y’Uburezi yemeza ko urutonde rw’abatoranyirijwe gukosora ibizamini bya Leta ruboneka ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).

IVOMO:IMVAHO NSHYA


Comments

Mwalimu Ernest 22 July 2022

Turashima rwose ingamba zose zigenda zifatwa hagamije kurushaho kunoza ihame ry’uburezi ! Twizeye ko ababishinzwe bazarushaho kuba maso bagakumira ubujura ubwo ari bwo bwose bushobora kubaho mu ikosora no mu itangwa ry’amanota! Please be arate with the checking and the final(recording)list!

We trust you!