1. Guta inzozi zawe
Mbere y’uko uhura n’umukobwa muri gukundanda wari ufite inzozi zawe, ibyo wifuza kugeraho, wita izo nzozi rero kugira ngo ushimishe umukobwa. Niba wari ufite inzozi zo kubanza gutunga inzu mbere yo gushinga urugo, wita izo nzozi ngo wirukire kubaka. Niba uwo mukobwa agukunda koko azategereza ugere ku nzozi zawe ubundi mubane.
2. Gukora ibyaha kubera we
Ntugafate amadeni cyangwa ngo urwane cyangwa ikindi cyaha wakora icyo aricyo cyose, ngo ugikore kugira ngo wereke umukobwa ko umukunda. Usibye ko ari ubuzima bwawe uzaba wangiza, uzaba unamwiyereka nk’aho nakora amafuti uzamushyigikira buhumyi. Rero ntukabikore.
3. Gusuzugura umuryango wawe
Abakobwa benshi bajya babona ubitayeho cyane akaba yanakora ibintu bidafututse kugira ngo arebe kure wajya umwirukaho, ntuzigere na rimwe usuzugura cyangwa uta umuryango wawe kubera umukobwa uri gutereta kuko nagenda, icyo uzasigarana ni umuryango wawe. Rero ntukihenure ku muryango wawe cyangwa ngo uwute kugira ngo ushimishe umukobwa uri gutereta.
4. Kwiyima ibyo ukeneye kugira ngo umushimishe