Print

Karongi: Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 21 July 2022 Yasuwe: 690

Amakuru yamenyekanye saa sita z’amanywa kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022, ubwo umukobwa wa nyakwigendera yinjiraga mu nzu, agasanga se amanitse mu mugozi yapfuye. Bikekwa ko uyu mugabo yahengereye umugore we n’abana bagiye akiyahura, gusa abo mu muryango bavuga ko nta mpamvu bazi yaba yamuteye kwiyambura ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Nsanganira Vianney yabwiye IGIHE ko bategereje ikizava mu isuzuma rya muganga kugira ngo hamenyekane niba Uwimana yishwe cyangwa yiyahuye.

Ati "Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwahageze, umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma ubwo icyamwishe kizagaragazwa na muganga".