Print

Yatwitse umugabo we bimuviramo urupfu nyuma yo gukeka ko yamuciye inyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2022 Yasuwe: 1839

Umugabo wo mu mujyi wa Koka, muri Leta ya Osun witwa Bolu Bamidele, yapfuye nyuma yuko umugore we, Ifeoluwa, bivugwa ko yamutwitse nyuma yo gutongana ku cyumweru.

Umwe mu bagize umuryango w’uwishwe,utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko uyu mugore yafungiranye umugabo we maze amutwikira mu nzu kubera gukekwaho kuba yamuciye inyuma

Yagize ati: “Bolu yari atuye i Cairo, mu Misiri, maze asubira mu rugo mbere gato yo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Kabir. Basezeranye mu mezi atatu ashize. Bahuriye muri polytechnic i Offa, muri Leta ya Kwara, aho bombi bari abanyeshuri.

Mbere yuko umugore atwika inzu, murumuna we babanaga ntabwo yari mu nzu. Yari yagiye hanze gushakisha abashobora gukemura amakimbirane yabo.

Umugore yataye uyu mugabo wewari wasinze kandi afite intege nke mu nzu, hanyuma afata peteroli arayitwika. Ku wa kabiri, uwatwitswe yapfuye ahagana mu ma saa yine z’ijoro ahitwa UCH, Ibadan.

Kuva icyo gihe, ntitwigeze tumubona. Birashoboka ko yakekaga ko umugabo we yamuciye inyuma kuko nyuma yo kuboa ubutumwa muri telefoni ye bw’ibintu yoherereje undi muntu. Bolu yari umuntu w’umugwaneza kandi ugira ubuntu wahoraga yita ku bantu. ”

Uyu mugore ukiri muto yanditse inyandiko yuzuye umujinya kuri status ye ya WhatsApp mbere, avuga ko umugabo we ’yamusunikiye ku manga’asezeranya ko abantu barabaririra mu gitondo.

Yanditse ati: "Nahoze ndi umukobwa utuje kandi sinigeze mbikora mu buzima bwanjye ariko Teebam yansunikiye ku manga.Mwese muzaturirira we nanjye mbere y’uko bucya.Ndabasezeranyije !!."

Video yafatiwe aho byabereye yerekanye urugero rw’ibyangiritse mu rugo. Bolu yahise ajyanwa mu bitaro mu gihe umugore we Ife yaburiwe irengero.