Print

Clarisse Karasira yongeye kwibasirwa nyuma yo kuvuga ko azabera umugisha u Rwanda

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 21 July 2022 Yasuwe: 3272

Uyu muhanzikazi umaze iminsi atorohewe kubera ubutumwa yashyize ku ryukuta rwe rwa Twitter avuga ko kuba hari aho yageze uyu munsi akaba afite n’umuryango mwiza abikesha imyitwarire myiza yagize no kwirinda kwirukira ibishashagirana.

Ni ubutumwa butigeze buvugwa rumwe na bose kuko bamwe babifashe nko kwishongora ndetse bavuga ko yari akwiye kwishimira amahirwe yagize kuko nta myitwarire myiza yagize iruta iy’abandi.

Nyuma y’iminsi mike Clarisse Karasira usigaye atuye muri Leta zunze ubumwe z’America yavuze ko yifuza kubera umugisha urwamubyaye maze abantu bongera kumwibasira bamubaza uburyo yabikoramo kandi yararuhunze.

Numva mfite ishyaka ryo kubera umugisha igihugu cyanjye, kandi nkatanga umusanzu wanjye mu kubaka umuryango no gusigasira indangagaciro nziza. Nifuza ko urukundo, amahoro, ubworoherane ndetse n’ishyaka ry’ikiza bya ganza. https://t.co/qZIxD37q48 pic.twitter.com/40gHQMpHzT

— Clarisse Karasira (@clarissekarasi1) July 20, 2022

Uwitwa Salimu Sare yagize ati “Mujye mureka kuvuga gusa ntabikorwa, ubwo ni gute uvuga ko uzateza imbere Igihugu cyawe utarajya guhaha inyanya mu isoko ryo mur wakubyaye ngo ubashe guteza imbere uwazicuruje wibera hanze Sha.”

Uwitwa Matare Joshua na we yabajije Clarisse Karasira uburyo azateza u Rwanda imbere kandi nta gikorwa akora cyabigaragaza.

Yagize ati “Ku muganda w’ukwezi ukora se? wavuze ko ukunda USA ko ntawe uzakubuza kugaruka nubishaka ukareka amadabidabi?”

Uwiyita Umunyarwandakazi kuri Twitter, yagize ati “Ko wagihunze se wirutse ujya he? Ni yo ndangagaciro Abantu mwese muri guhungira za Burayi abandi baririrwa bagwa mu nyanja bahunga Ibihugu byabo African ariko Uti nzavugira imahanga ko nkunda Igihugu cyange ubu se uri kugikorera iki? Vuga uti Numva mfite ishyaka ko Nabonye Visa ahaaa.”

Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzikazi beza u Rwanda rufite mu njyana ya Gakondo kuri ubu ari kubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’America aho yasanze umugabo we ndetse n’umwana baherutse kwibaruka.