Print

Abakinnyi 3 basabye Rayon Sports ko yabarekura bakigendera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2022 Yasuwe: 2954

Abakinnyi batatu barimo Mico Justin, Niyonkuru Sadjati na Mushimiyimana Mohammed bari mu biganiro byo gutandukana na Rayon Sports mu bwumvikane.

Aba bakinnyi bose bari basigaje umwaka muri Rayon Sports,barifuza kwigendera kubera ko badahabwa umwanya wo gukina nkuko babyifuza ndetse bamwe iracyabafitiye amafaranga yasigaye ku yo baguzwe bari kwishyuza.

Rayon Sports yananiwe kwishyura aba bakinnyi bayerekejemo umwaka ushize nyamara imaze kugura abarenga 10 biganjemo abakiri bato ishaka kuzamurira urwego bakazayifasha mu gihe kizaza.

Amakuru aravuga ko aba basore 3 batifuza kuguma muri Rayon Sports ndetse bamaze iminsi bayisaba ko yabarekura bakigendera.

Muri iyi mpeshyi,Rayon Sports yasinyishije abakinnyi barimo Ngendahimana Eric,Ishimwe Ganijuru Elie na Raphael Olise Osalue bakiniraga Bugesera FC; Ndekwe FĂ©lix wavuye muri AS Kigali na Iraguha Hadji wakiniraga Rutsiro FC.

Aba biyongeraho Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bakinaga muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Biravugwa ko bariya bakinnyi barimo abifuzwa cyane n’ikipe ya Mukura VS barimo Mico Justin.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports kandi bwatumiye abanyamuryango bayo, mu nama y’Inteko rusange isanzwe izabera i Kigali kuya 30 Nyakanga 2022