Print

Chelsea FC iri mu rujijo rw’undi mukinnyi yemeye kugura akagaragaza ko atayishaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2022 Yasuwe: 1223

Myugariro w’Umufaransa w’ikipe ya Sevilla witwa Jules Kounde yateye umugongo akayabo ka miliyoni 55 z’amapawundi ikipe ya Chelsea yashakaga kumugura kugira ngo yigire muri FC Barcelona.

Uyu mukinnyi yatunguranye agaragara mu ikipe ya Sevilla aho yagiye gukorera imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino,nyamara byari byitezwe ko yerekeza muri Chelsea gukora ikizamini cy’ubuzima

Uyu Myugariro yateje impaka nyuma yo gusanga ikipe ya Sevilla nyamara nayo yari izi neza ko yamugurishije ndetse mu masaha make arerekeza muri iyi kipe ya Premier League.

Amakipe yombi yari yumvikanye ku giciro cy’uyu mukinnyi ndetse nawe yemeranyije na Chelsea ibyo izamuha mu masezerano y’imyaka itanu yari gusinya.

Ariko Kounde ukina hagati mu Bwugarizi yatunguye abantu bose mu ikipe ye ubwo yinjiraga muri bisi yerekeza muri Portugal hamwe na bagenzi be.

Sevilla yerekeje mu mujyi wa Lagos mu majyepfo mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya wa LaLiga.

Kounde avuga ko abona ’bidakwiriye’ kuguma muri Espagne no kwitoza wenyine mu gihe akiri umukinnyi wa Sevilla.

Sevilla irashaka ko amasezerano na Chelsea yasinywa vuba bishoboka kandi irifuza kubona uyu mukinnyi yerekeza mu Bwongereza aho kwerekeza muri muri Barcelona bahanganye.

Kounde we arifuza kwerekeza muri FC Barcelona ndetse ngo birashoboka ko ariyo mpamvu akomeje kwanga kujya gukora ikizamini cy’ubuzima.

Uyu mukinnyi yerekeje muri FC Barcelona agatera umugongo Chelsea yaba ari uwa kabiri ubikoze nyuma ya Raphinha wari wamaze no gutangwa ariko yanga kuyerekezamo yigira i Camp Nou.