Print

Ibyaganiriweho hagati y’Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye i Luanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2022 Yasuwe: 1949

Intumwa ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahaga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuriye i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije gucoca ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022nibwo hatangiye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na RDC, igamije gushakira hamwe umuti ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibi bihugu aho Angola ari cyo muhuza.

Iyo nama yemeje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bongera kuzahura umubano kandi Ibihugu byombi bikongera kubana mu mubano uzira imbereka.

U Rwanda na Congo kandi byemeranyijwe ko hagomba kubaho ibiganiro ndetse hagakoreshwa imbaraga za politiki mu guhosha ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa DRC.

Radio Okapi, ivuka ko impande zombi kandi zasabye ko intambara ya M23 ihagarara ndetse uyu mutwe ugasubira mu birindiro byawo ukarekura ibice wafashe gusa iyi ngingo yari yagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye aho byibajije ukuntu uyu mutwe ufatirwa umwanzuro ntawe uwuhagarariye haza gusangwa ibi bitaraganiriweho.

Na none kandi Ibihugu byombi byatangaje ko bishyigikiye kohereza ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Congo nkuko byemeranyijweho mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Nairobi.

Ku bijyanye n’ibibazo by’ubucuruzi ndetse n’ubufatanye mu by’ubukungu, iri tangazo rigira riti “Impande zombi ziyemeje gushyira imbaraga zose mu kuzana amahoro ubundi ibikorwa by’ubucuruzi bigakomeza ndetse n’imicungire inoze y’imipaka.”

Uyu mutwe kandi uherutse gusohora itangazo uvuga ko FARDC ifatanyije n’indi mitwe yiyambaje, bari mu myiteguro yo kuwugabaho ibitero bigamije kwisubiza ibice wafashe, gusa ukavuga ko na wo uryamiye amajanja ku buryo igihe cyose bagaba ibyo bitero, bazibonera akaga kazababaho.

Iyi komisiyo yashyizweho n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, DRC na Angola yabaye mu ntangiro z’uku kwezi, yari igamije guhosha umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’u Rwanda na Congo.

RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo za Leta mu Burasirazuba bw’igihugu ariko rukabyamaganira kure.

U Rwanda rwo rushinja Ingabo za Congo (FARDC) gukorana n’umutwe wa FDLR washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse muri ubwo bufatanye, havutsemo ubushotoranyi kuko barashe ku butaka bw’u Rwanda inshuro zitandukanye, ibitero byakomerekeje abaturage bikanangiza imitungo yabo.

Byongeye, u Rwanda rwashinje RDC gushimuta abasirikare barwo bari barinze umutekano ku mupaka ariko nyuma baza kurekurwa.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu iheruka,ku kibazo cya M23 hanzuwe ko ibikorwa byose kuri uyu mutwe bigomba gushingira ku masezerano ya Nairobi.