Print

Mu gihe witegura gushinga urugo, dore inama zagufasha kugira urugo ruzira amakimbirane

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 July 2022 Yasuwe: 1023

Zimwe mu nama zishobora kugufasha gutegura uburyo wagira urugo rwiza mbere yo kubitegura warugezemo.

1.Kwiga uburyo uzabasha kumvikana n’uwo muzabana

Akenshi iyo abantu bakundana bitegura kubana bagira ibyo bagenda bapfa bakongera bagasubirana. Rimwe na rimwe usanga basubirana bataniyunze, gusa ariko umwe atinya gutakaza umwanya yataye akundana n’uwo bari kumwe bikamutera gukomezanya nawe.

Ibyo rero ntibyari bikwiye. Mukwiye kwitoza kumenya uko muzajya mugarura ubwumvikane kandi mutarengejeho. Kumenya gusasa inzobe mugasabana imbabazi, utavunga ngo ntamukomeretsa akigendera, bizabafasha kumenya uko muzabana neza.

2.Gusobanukirwa icyo ushaka k’uwo muzabana

Mu kumenya icyo wifuza ku wo muzabana, ntabwo ureba uko asa, indeshyo ye n’ibindi, ahubwo ureba ku buryo muhuza (compatibility). Umaze kumenya ibyo mwumva kimwe ureba n’umwihariko wa buri wese ugashishoza ukareba ko uwo mwihariko uzavamo kuzuzanya aho kuba intandaro y’amakimbirane. Ibi nabyo ubyizeho neza bizagufasha kumenya guhitamo uwo muberanye.

3.Fata umwanya uhagije wo gufata icyemezo cyo kurushinga

Abitegura kurushinga bafite umukoro wo kwigana hagati yabo. Yego ntawakwiga imico y’undi ngo ayimenye cyane ko baba bakiyoberanya ariko na none ntibikwiye guhubukirwa. Irinde gusigana n’imyaka, kwishinga urutoto rw’ababyeyi, gushyingirwa kuko abandi b’inshuto zawe bashyingiwe n’ibindi bintu wumva byagutera gufata icyemezo kandi mu by’ukuri uteri witeguye.

4.Jya wihata ku kwiga ku cyo uzamarira uwo muzabana aho kwita ku cyo azakumarira

Ibi ni ukwiha intego ukavuga ngo uko byagenda kose nzarwanirira urugo rwanjye ntitaye ku byo uwo tuzabana azaba ahugiyemo. Jya utekereza ku byo wumva uzakorera uwo muzabana akishima aho kumva ko uzarindira kugira ibyo agukorera ngo nawe ubone kumwitura.

5.Kubanza kwisobanukirwa ubwawe

Abantu benshi usanga bashaka kumenya abo bakundana ngo bige imico yabo kandi nabo ubwabo batiyizi ngo bamenye ibyo bakunda n’ibyo banga ubwabo. Iyo ubanje ukimenya ukamenya aho ufite imbara nyinshi naho ufite imbaraga nke bigufasha no kumenya uko uhitamo neza uwo muzabana. Mu kwimenya ubwawe rero unamenya icyo ukeneye cy’ibanze mu rukundo, ugaheraho ureba ko uwo mukundana azabashaka kukiguha.

6.Gushishoza ukamenya ko mwese muharanira kubaka urukundo rwanyu

Urugo ni urw’abanatu babiri nta n’umwe ukwiye kuvunisha undi mu kubaka urukundo rwanyu. Si byiza ko umwe yumva ko akenewe cyane kurusha undi. Igihe muri ku rwego rwo kumva ko umwe akeneye n’undi nawe akaba amukeneye ku rweg rumwe bizabafasha no kuzakomeza kumva ko buri wese akeneye undi mu buzima bwe.