Print

Ikibazo cy’ingano zo muri Ukraine zari zarabuze ku isoko cyavugutiwe umuti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2022 Yasuwe: 1546

Turukiya ivuga ko yageze ku masezerano n’Uburusiya yo gutuma Ukraine yongera kohereza mu mahanga ibinyampeke binyuze mu nyanja ya Black Sea (Mer Noire).

Byitezwe ko ashyirwaho umukono kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya, hagati ya Ukraine, Uburusiya, Turukiya hamwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN), António Guterres.

Ubucye bw’ibinyampeke ku isi bivuye muri Ukraine kuva Uburusiya bwayigabaho igitero ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, bwatumye abantu babarirwa muri za miliyoni ubu basigaye bari mu byago byo kwicwa n’inzara.

Igitero cy’Uburusiya cyatumye ibiciro by’ibiribwa bitumbagira, rero aya masezerano yo gufungura ibyambu (ibivuko mu Kirundi) bya Ukraine ni ingenzi cyane. Ibinyampeke bipima toni miliyoni 20 byaheze mu bigega byo mu mujyi wa Odesa uri ku cyambu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yemeje ko ikindi cyiciro cy’ibiganiro biyobowe na ONU byo gutuma ibinyampeke byoherezwa mu mahanga, bibera muri Turukiya kuri uyu wa gatanu - kandi ko inyandiko "ishobora gushyirwaho umukono".

Perezida Volodymyr Zelensky, mu ijambo rye ryo mu ijoro ryo ku wa kane, yavuze ko Ukraine itegereje amakuru "ajyanye no gufungura ibyambu byacu".

Ariko umudepite wo muri Ukraine ukurikiranira hafi ibiganiro yagaragaje kudashira amakenga ayo masezerano.

Depite Oleksiy Honcharenko uhagarariye umujyi wa Odesa yabwiye ikiganiro World Tonight cyo kuri BBC Radio 4, ati: "Ntitwizera Abarusiya na gacyeya. Rero mureke dutegereze kugeza ejo [kuri uyu wa gatanu] icyemezo cya nyuma no kuba nta nzitizi z’Abarusiya n’impinduka zo ku munota wa nyuma zizabaho".

"Nizeye ko nta kidobya isabaho ejo tukagira amasezerano kandi Uburusiya rwose bukayubahiriza".

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yashimiye ayo masezerano yagizwemo uruhare na ONU, ariko ivuga ko irimo kwibanda ku kuryoza Uburusiya ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ned Price, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, yagize ati: "Mbere na mbere ntitwari dukwiye na rimwe kuba twarageze muri ibi bintu. Iki cyari icyemezo cyo ku bushake ku ruhande rw’Uburusiya cyo gukoresha ibiribwa nk’intwaro".

Aya masezerano ateganya no koroshya ibijyanye n’ibinyampeke n’ifumbire Uburusiya bwohereza mu mahanga binyuze mu nyanja ya Black Sea.

ONU na Turukiya bimaze amezi abiri bikorana ngo hagerwe ku masezerano ku binyampeke, mu gihe ku isi hari uguhangayika gushingiye ku kibazo cy’ibiribwa.

Uburusiya buhakana gufunga ibyambu bya Ukraine - bukavuga ahubwo ko kuba Ukraine yarateze ibisasu bya mine mu nyanja no kuba uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) bwarabufatiye ibihano, byagabanyije umuvuduko w’ibyo na bwo bwohereza mu mahanga.

BBC