Print

Harmonize yongeye guca amarenga ko afite ubukwe vuba na Kajala wujuje imyaka 40(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 July 2022 Yasuwe: 1778

Ni ubutumwa Harmonize yanyujije ku rukuta rwe rwa Insatgram ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuka umukunzi Kajala aboneraho kumwibutsa ko kumurongora ari inzozi arota buri munsi bica amarenga yo kurushinga mu gihe cya vuba arangije amubwira ko amukunda cyane.

Kajala atazuyaje yahise asubiza ubutumwa bwa Harmonize(Comment) aramushimira ndetse amubwira ko ari umuntu ufite umwanya udasanzwe mu buzima bwe kandi amukunda cyane.

View this post on Instagram

A post shared by KONDEBOY (@harmonize_tz)

Umubano w’aba bombi ukomeje guca ibintu nyuma y’igihe gito basubiranye mu rukundo ndetse uyu muhanze aherutse gusaba Kajala ko yamubera umugore undi nawe yemera atazuyaje.

Kugeza ubu Kajala Frida ni umwe mu bagize ikipe nini ireberera inyungu za Harmonize ndetse uyu muhanzi aherutse gutangaza ko umukeneye wese haba mu bitaramo ndetse n’ahandi agombo kujya abanza akanyura kuri Frida Kajala kandi akaba yateguye indege bwite(Privet jet) igomba gutwara umwamikazi we kuko aho azajya ajya hose bazajya baba bari kumwe.