Print

Perezida NDAYISHIMIYE yahawe inshingano zo kuyobora Umuryango wa EAC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2022 Yasuwe: 1049

Guhera kuri uyu wa 22/7/2022, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ni we Ukuriye Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba EAC, umwanya ibihgu bisimburanwaho.

Perezida wa Repubulika ya Kenya, H.E Uhuru Kenyatta, watangiye kuyobora EAC ku ya 27 Gashyantare 2021, yasimbuwe ku buyobozi bw’uyu muryango na H.E Évariste Ndayishimime, Perezida wa Repubulika y’Uburundi mu nama yabereye Arusha, muri Tanzaniya.

Perezida Ndayishimiye yiyemeje kwihutisha gahunda y’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, n’izindi gahunda.

Muri iyi nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahererekanyije ububasha na Uhuru Kenyatta ku buyobozi bw’uyu Muryango.

Mu ijambo rye, yavuze ko kugira ngo ubucuruzi n’ubuhahirane bitere imbere mu Bihugu bigize uyu muryango ndetse n’imibereho y’ababituye irusheho kuba myiza, bisaba ko muri aka karere hagomba kuba hari umutekano ushikamye.

Ati “Biradusaba ko dukomeza gutsimbataza amahoro n’umutekano mu karere, tukongera ingufu inshingano z’ubuyobozi ndetse n’imiyoborere myiza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.’

Yakomeje avuga ko ku birebana n’amahoro n’umutekano, hakirimo imbogamizi kubera ibibazo by’umutekano mucye bikigaragara mu kimwe mu Bihugu binyamuryango.

Ati “Turifuza kwibutsa umunyamuryango wacu mushya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyiraho uburyo buganisha ku mutekano n’iterambere burimo no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama z’abakuru b’Ibihugu i Nairobi.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abatuye muri Afurika y’Iburasirazuba, azarushaho gukorana na bagenzi be mu kuzamura umusaruro by’umwihariko mu gutuma abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga n’abaseshakanguhe kubasha kubona inkunga zo gutangiza imishinga yabafasha kugira imibereho myiza.

Naho ku bijyanye no kuzamura urwego rw’ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, yavuze ko azarushaho gukorana na bagenzi be mu gushyiraho ibikorwa remezo bihuza Ibihugu nk’imihanda, inzira za Gari ya Moshi, no gukoresha ibibuga by’indege ndetse no kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’isoko rusange rya EAC.