Print

Mukansanga Salma niwe urasifura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Afurika cy’Abagore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2022 Yasuwe: 1237

Kuri uyu wa Gatandatu saa yine z’ijoro [22h00] ku isaha ya Kigali,umusifuzi w’Umunyarwanda Mukansanga Rhadia Salima arasifura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’abagore uhuza Morocco n’Afurika y’Epfo i Rabat muri Maroc.

Muri Mutarama uyu mwaka,Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo, aho yayoboye uwo mu Itsinda B wahuje Guinée na Zimbabwe.

Mukansanga agiye kuyobora umukino wa nyuma wa WAFCON2022 ndetse byitezwe ko ari mu basifuzi bake b’abagore bazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izaba mu mpera z’uyu mwaka.

Mu 2007 ni bwo Mukansanga yatangiye gusifura nk’umusifuzi wemewe na FERWAFA.

Mu 2012, Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.

Ku rwego mpuzamahanga, Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga Salma agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.

Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.

Mu 2019, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n’iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.

Ku mukino Afurika y’Epfo yanganyijemo na Zambia ubusa ku busa muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23, Mukansanga Salma yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry’abagabo.

Mu mwaka ushize wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ikipe y’Ubwami bw’u Bwongereza na Chili i Tokyo.

Salma avuka i Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yifuzaga kuzaba umukinnyi wa basketball ariko ntiyabigiramo amahirwe, yiga umwuga w’ubuforomo ariko kubera gukunda imikino asaba gukora amahugurwa y’abasifuzi mu 2008. Ni aho byatangiriye.

Gusifura umupira w’amaguru ubu niwo mwuga umutunze, nubwo bwose yigiye kuba umuforomokazi ku rwego rwa A0, nk’uko yagiye abitangaza mbere.