Print

Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2022 Yasuwe: 3564

Inama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo uwo gutora Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye nk’umuyobozi mushya w’umuryango, asimbuye Uhuru Kenyatta.

Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko yagejejweho intambwe zimaze guterwa mu kwinjiza mu muryango Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho ubunyamabanga bwasabwe kubahiriza gahunda zose, bukazatanga raporo ku nama ya 23 izahuza abakuru b’ibihugu.

Muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente. RDC na yo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde.

Ibibazo by’umutekano muri RDC

Imyanzuro y’iyi nama ivuga ko EAC yagize Perezida Uhuru Kenyatta umuhuza muri ibi bibazo, ndetse ko hagomba gushyirwaho uburyo bwihariye buzafasha mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho.

Imyanzuro ikomeza ivuga ko inama "yemeje kohereza mu buryo bwihutirwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutwe w’Ingabo uhuriweho."

Perezida Uhuru yahawe gukurikirana urugendo rw’amahoro rwa Nairobi rwatangijwe hagati ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro, hanateganywa uburyo hazagenda hoherezwa intumwa zihariye, mu gushaka guhosha ibi bibazo.

Somalia ikomeje gushaka kwinjira muri EAC

Imyanzuro igaragaza ko inama yamenyeshejwe ko igenzura ku rugendo rwo kwakira Somalia muri EAC rutaratangira, maze isaba inama y’abaminisitiri ba EAC gutangiza icyo gikorwa, bakazatanga raporo ku nama itaha.

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud witabiriye inama ya EAC nk’indorerezi, yavuze ko uyu munsi basaba abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kubajya imbere ngo Somalia yakirwe.

Yakomeje ati "Twiteguye kwinjira muri EAC."

Iyi nama kandi yasoje urugendo rwo kwinjiza mu muryango Sudani y’Epfo.

Kongera Igiswahili n’Igifaransa mu ndimi za EAC

Imyanzuro igaragaza ko Inama yagejejweho intambwe zimaze guterwa mu rugendo rwo kwemeza Igiswahili n’Igifaransa nk’indimi z’ubutegetsi zikoreshwa muri EAC, ziyongera ku Cyongereza.

Imyanzuro ivuga ko "inama yemeje inzira igomba gukurikizwa mu gushyira Igiswahili n’Igifaransa mu ndimi z’ubutegetsi z’umuryango, isaba inama y’abaminisitiri gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda."

Hashyizweho abacamanza bashya b’urukiko rwa EAC

Iyi nama yemeje Cheborion Barishaki Bonny wo muri Uganda, nk’umucamanza w’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba, urugereko rw’ubujurire - guhera ku wa 16 Kanama 2022.

Yanagize Umucamanza Sauda Mjasiri, visi perezida w’uru rukiko, mu gihe umucamanza Dr Charles O. Nyawelo yagizwe visi perezida w’urukio rwa mbere rw’iremezo, guhera ku wa 22 Nyakanga 2022.

Inama kandi yashyizeho umucamanza Gacuko Leonard wo mu Burundi nk’umucamanza mu rugereko rwa mbere rw’iremezo.

Iyi nama yanashimiye abacamanza Monica Mugenyi, Geoffrey W.M. Kiryabwire na Audace Ngiye, basoje inshingano zabo.

Bazivamo yasoje manda

Imyanzuro igaragaza ko inama yamenyeshejwe ko umunyarwanda Bazivamo Christophe, azasoza manda nk’umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC muri Nzeri 2022.

Ikomeza iti "Yamushimiye ku mirimo yakoreye umuryango atizigama, inamwifuriza amahirwe mu bihe biri imbere."

Bazivamo yagizwe umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC guhera mu 2016. Mbere yaho yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) ndetse yabaye mu myanya itadukanye muri guverinoma mu Rwanda hagati ya 2009 na 2011.

Perezida Ndayishimiye yagizwe umuyobozi wa EAC

Inama ya EAC yashimagiye umwanzuro wafashwe mu nama ya 21, ko u Burundi ari bwo bugiye kuyobora Umuryango. Muri icyo gihe, Repubulika ya Sudani y’Epfo izaba ifite inshingano z’ubwanditsi.

Muri ubwo buryo, Perezida Evariste Ndayishimiye ni we uzaba ayoboye umuryango, asimbuye Uhuru Kenyatta.

Inama y’abakuru b’ibihugu yashimiye Kenyatta ku mirimo yakoze kuva atangiye kuyobora EAC, ku wa 27 Gashyantare 2021.

Guhera ku wa Gatanu, I Arusha muri Tanzania habereye inama isanzwe ya 22 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC, baganira ku gushimangira ukwishyira hamwe no kwagura ubutwererane mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente. Mbere y’uko iyi nama itangira, minisitiri w’intebe w’u Rwanda yifatanyije n’abakuru b’ibihugu bayitabiriye mu gufungura umuhanda wiswe Arusha Bypass ureshya n’ibilometero 42.4.

Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko mu gihe uyu muryango ukomeje kwaguka ari ngombwa kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange ry’uyu muryango.

"Ndashimira Perezida Uhuru Kenyatta umuyobozi w’inama y’abakuru b’ibihugu binyamuryango ucyuye igihe ku miyoborere ye myiza n’umuhate we. Ndifuriza ishya n’ihirwe kandi umuyobozi mushya Evariste Ndayishimiye. Reka nkoreshe kandi uyu mwanya mpe ikaze Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ikaze! Gukomeza kwaguka k’umuryango wacu ni inyungu zikomeje kwiyongera. Ndifuza gushimangira ubwihutirwe bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, agashyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa hatirengagijwe n’imyanzuro yafatiwe imbogamizi zagaragaye."

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ucyuye igihe ku buyobozi bw’uyu muryango nawe yashimangiye ko hari byinshi uyu muryango utarageraho bisaba impande zose gushyiramo imbaraga.

"Ibyifuzo by’abaturage bacu n’ibyo bategeje ku kwishyira hamwe kw’Akarere kacu biracyari byinshi. Barifuza kwishyira hamwe gukemura ibibazo byabo bya buri munsi. Baduhanze amaso kandi ngo twihutishe ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda n’imishinga bihundura akarere kacu. Mu gihe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uza ku isonga mu miryango ihagaze neza mu bijyanye no kwishyira hamwe ku ibihugu, abaturage bacu bakeneye kuryoherwa mu buryo bwuzuye ubwisanzure n’uburenganzira biri mu kwishyira hamwe. Bityo rero inshingano z’inzego zose zakabaye gukora ku buryo intego zatumye umuryango ujyaho zigerwaho. Igihe twashyiragaho uyu muryango mu myaka irenga 20 ishize, twashyizeho inkingi 4 zo kwishyira hamwe ari zo guhuza za gasutamo, isoko rusange, ifaranga rimwe ndetse n’inzozi zo kugira igihugu kimwe."