Print

Nyuma yo gutandukana k’umunyamakuru Edman n’uwari umugore we Liza bagaragaje ko nta kindi cyabahuza

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 July 2022 Yasuwe: 1282

Hashize iminsi mike hamenyekanyu amakuru atari meza ko Umuryango wa Ishimwe Edson na Mugisha Elizabeth watandukanyu nyuma y’amezi atanu gusa basezeranye kubana akaramata.

Aba bombi basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo mu Ukuboza 2021 batandukanye muri Gicurasi 2022 nyuma y’amezi ane bimukiye muri Canada aho uyu mugore yari asanzwe atuye.

Uretse kuba barabanaga nk’umugore n’umugabo Edman yafashaga n’umugore we mu muziki we wa buri munsi.

Edman aherutse kubwiraa Igihe ko kuba barataandukanye bitababuza gukomeza gukorana mu gihe babyemeranyije cyangwa se Liza yabyemeye.

Ariko nta minsi irashira Liza utaragira ijambo na rimwe avuga yahisemo gusohora indirimbo bari barakoranye ndetse inagaragaramo ikirango cya sosiyete ye bigaragara ko yafashe umwanzuro wo kwikorana ku giti cye atari kumwe n’umugabo we.