Print

Dore inama zafasha umugore kurinda urugo rwe gusenyuka

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 July 2022 Yasuwe: 1291

1. Irinde gutanga ibisobanuro bidashinga

Umugabo wawe si umutagatifu ku buryo yahora afata imyanzuro myiza. Aho kugira ngo usenye umwanzuro yafashe garagaza impamvu zifatika zituma ubona ko umwanzuro yafashe atari wo mwiza aho kunenga ibyo yakoze. Umugore n’ umugabo bashakana kugira ngo babe abafatanyabikorwa ntabwo bashakanye kugira ngo bahangane.

2.Kunda umugabo wawe

Ntabwo umuntu ashaka umuntu adakunze, gusa birashoboka ko nyuma yo gushyingiranwa hari ibishobora guhinduka bitewe n’ imyitwarire y’ umugabo wawe, gusa urukundo rwihanganira byose, kandi urushako rufite ikirungo kitwa urukundo ntirupfa.

3. Ba umunyabwenge mu gufuha

Gufuhirana ni kimwe mu bintu bisenya ingo. Gufuha si ikibazo ahubwo ikibazo ni ugufuhira umugabo wawe utabanje gushaka ibimenyetso bigaragaza impamvu zituma umufuhira. Ntuzibeshye ngo uhungabanye urukundo rw’ umugabo wawe wiha ibyo kumufuhira igihe cyose udafite gihamya.

4.Menya kandi wubahirize inshingano zawe

Hejuru yo gukunda umugabo wawe hazaho no kumenya inshingano zawe. Zirimo guha care abana n’ umugabo, kumenya ibibazo bafite no gutanga umusanzu mu kubikemura. Umugabo agushaka adateganya ko ushobora kuzigira ntibindeba ahubwo aba atekereza ko uzuzuza inshingano zawe, nawe akuzuza ize urugo rwanyu rugatera imbere.