Print

Kajala wa Harmonize akomeje kwishimira isabukuru ye y’amavuko(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 July 2022 Yasuwe: 1576

Kajala Frida ari kwizihiza ibirori by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 39 yujuje ejo kuwa 22 Nyakanga 2022 nubwo benshi bari bazi ko yujuje imyaka 42 ariko bikaza gushimangirwa na Harmonize umukunzi we ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.

Mu mbutumwa yamwandikiye yamwibukije ko amukunda kandi ko igihe cyo gushyingiranwa nawe kiri kwegereza nkuko babifite mu nzozi.

Ati"Isabukuru nziza rukundo rw’ubuzima bwange. Gushyingiranwa nawe nizo nzozi kandi turenda kuzirotora.Kukugira umujyanama wange n’ikimenyetso cy’uburyo nkwizeramo".

Akomeza agira ati" Uri ingirakamaro mu buzima bwange ndabizi ko bamwe batakubaha batizera ko wahagararaga wemye mu byo tunyiragamo ariko nziko ushoboye".

Aba bombi kuva basubirana urukundo rwabo ruragurumana ndetse aho umwe aciye uhasanga undi cyane ko Harmonize aherutse no kumwambika impeta amusaba ko yamubera umugore undi nawe akemera atazuyaje.