Print

Jose Mourinho yafashije umufana wa AS Roma guterera ivi umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2022 Yasuwe: 2246

Aho Jose Mourinho yagiye hose harangwa ibikombe, impaka,udushya ndetse n’ibyishimo kuri bamwe cyane ko ahorana udushya.

Kuri ibyo hagomba kwiyongeraho ko asigaye afasha abantu kubona amahirwe yo kurushinga kuko hari umufana wa AS Roma yafashije gukabya inzozi zo gutera ivi bari kumwe.

Urubuga rwa Twitter rwa AS Roma rwashyize hanze amashusho y’umufana wayo w’akadasohoka wasabye Jose Mourinho ko yazaba ahari umunsi azateraho ivi,uyu mutoza nawe ntiyamutenguha araza bafatanya gutungura umukobwa.

Mourinho w’imyaka 59 yafashe iminota mike aherekeza uyu mufana akabya inzozi yari afite zo kuzatera ivi ari imbere ya Jose Mourinho.

AS Roma ya Mourinho iri mu myitozo ikomeye yo kwitegura umwaka w’imikino uzaba udasanzwe cyane ko uyu munya Portugal yifuza guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona nyuma yo kuyiha UEFA Conference League.

Aba bakundanye bakimara kwemeranya ko bazabana,bakoze mu biganza umutoza Jose Mourinho ndetse banifata agafoto k’urwibutso.

Muri ayo mashusho,ubwo Mourinho yari agiye kugenda,umusore yamuhamagaye ati "Bwana Mourinho,mbabarira."

Bose bishimye cyane nyuma y’uyu muhango wagenze neza cyane.

Mourinho n’abatoza bamwungirije bahise bakomera amashyi aba bakundanye nyuma yo kwemeranya. Iyi tweet yaciye ibintu kuri Twitter,kuko imaze kurebwa n’abarenga 2200 hamwe n’abandi 500 bamaze kongera kuyisangiza ahandi.

Mourinho byitezwe ko azaba afite ikipe ikomeye ya Matic,Paulo Dybala na Wijnardum byitezwe ko azayerekezamo.