Print

Kicukiro: Abakozi 3 b’akarere batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2022 Yasuwe: 3000

Abakozi b’Akarere ka Kicukiro barimo Jean Bosco Nduwamungu, Irafasha Felicien na Ahishakiye Damien baherutse gutabwa muri yombi n’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’uko buhawe amakuru avuga ko ngo bari batse umuturage ruswa.

‘Bakekwaho’ kumwaka ruswa ya Miliyoni Frw 1.

Ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi nkuru, kivuga ko cyamenye ko uwo bivugwa ko bashatse kwaka iriya ruswa ari umukozi ushinzwe amacumbi yitwa Yambi Guesthouse ariko ntiyayabaha yose ahubwo abemerera Frw 400,000 ni ukuvuga $ 400.

Yahise abimenyesha ubugenzacyaha nabwo buza kubacunga burabafata.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Indatwa, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Umwe mu bakozi bo ku Karere ka Kicukiro utashatse ko amazina ye amenyekana yabwiye Taarifa ko bariya bagabo bose bakoraga mu ishami ry’abakozi b’Akarere bashinzwe isuku n’isukura no kurengera ibidukikije.

Ikindi ni uko icyaha bakurikiranyweho bagikoze bari mu modoka ya Leta ifite pulake iyiranga Nomero GR 890C .

Bagendaga bagenzura ko inyubako z’ubucuruzi burimo no gutanga serivisi z’amacumbi zujuje ibisabwa kandi zifite isuku ikwiye.

Abafashwe bagiye gufungirwa kuri station y’Urwego rw’Ubugenzacyaha i Gikondo.

Mu isuku n’isukura hagenzurwa iki ?

Ubusanzwe buri muntu wese ufite ubucuruzi cyane cyane ubutanga serivisi z’amacumbi nka Hoteli, Motel, Guesthouses, restaurant n’izindi nk’izo, aba agomba kugira uburyo buboneye bwo kwita ku mazi akoreshwa.

Iyo abagenzuzi b’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bagiye kubigenzura, bareba niba ahatangirwa ziriya serivisi hari ibyobo by’amazi yanduye, niba afite uburyo acunga amazi y’imvura, bakareba niba abakozi bafite isuku yuzuye kandi barakorewe ibizami byo kwa muganga harimo inkingo zose cyane cyane urw’igituntu.

Bagomba kwerekana amafishi yo kwa muganga abyemeza.

Amabwiriza agenga ikorwa rw’igenzura, avuga ko abagenzuzi bagomba kuba bagizwe n’itsinda ririmo n’abakora mu nzego z’umutekano ni ukuvuga Polisi, DASSO n’Ingabo ndetse n’abandi.

Umwe mu basanzwe bakora mu nzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali witwa Mushumba yatubwiye ko iyo hagize abantu babiri bikora bakajya gusuzuma iby’isuku bonyine, biba ari ikimenyetso cy’uko bafite umugambi wo kwaka no kwakira ruswa.

Abakozi b’Akarere iyo barangije gusuzuma iby’isuku basanze ahantu kwa runaka, raporo bayiha Umujyi wa Kigali n’Akarere bakakagenera Kopi.