Print

Mu kwihorera k’uwari umukunzi we,umukobwa w’imyaka 23 yashakanye n’uwari kumubera sebukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2022 Yasuwe: 3175

Umugore w’imyaka 23 yashakanye na se w’uwari umukunzi we w’imyaka 89 mu rwego rwo kumwihoreraho kubera ko yamuciye inyuma ku bagore benshi.

Yagaragaje ko uwahoze ari umukunzi we yamuciye inyuma ku bagore benshi, barimo na bamwe mu nshuti ze, kandi ko atumva impamvu ari we yabikoreye.

Yagize ati"Nashakanye na se w’uwahoze ari umukunzi wanjye. Niswe igicucu kubera gushakana na se w’uwahoze ari umukunzi wanjye, ariko uwahoze ari umukunzi wanjye yanshiye inyuma ku bagore benshi,barimo n’incuti zanjye. ”

Ntabwo hatangajwe izina n’igihugu uyu mukobwa akomokamo gusa urukundo rwe n’uyu musaza rwaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.