Print

Abanyamuryango ba FERWAFA basabiye umunyamabanga wayo gufatirwa ibihano bikarishye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2022 Yasuwe: 2949

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, basabye Perezida waryo, Nizeyimana Olivier, gufata ibyemezo bikarishye ku Munyamahanga Mukuru, Muhire Henry, ushinjwa imyitwarire idahwitse aho yasinye amasezerano n’uruganda rwa Masita bitari mu nshingano ze.

Ibi byagaragajwe n’abanyamuryango bitabiriye Inteko rusange ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2022, bagaragaje ko batashimishijwe no kumva ko Muhire yijanditse muri ibyo bikorwa.

Perezida wa FERWAFA,Nizeyimana Olivier yabwiye abanyamuryango b’uru rwego ayobora ko na bo batunguwe no kumva ko ayo masezerano yasinywe.

Ati "Twatanze uburenganzira bwo kujya gusura uruganda rwa Masita, habayeho ikbazo cyo gusinya amasezerano yasinywe, natwe byaradutunguye."

Nizeyimana Olivier, yasabye abanyamuryango kwihangana kuko ikibazo cya Muhire Henry kirimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera na Minisiteri ya Siporo,bityo ko batagifataho umwanzuro.

Hari amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumaze iminsi rukora iperereza kuri aya masezerano bivugwa ko FERWAFA yazishyura asaga miliyari 2 Frw mu gihe itayubahirije nk’uko byemeranyijwe.

Perezida wa FERWAFA yatinze kugera muri iyi nama kuko yari yagize urugendo rw’akazi muri Maroc, indege yagombaga kumugeza mu Rwanda nijoro.

Yageze i Nairobi agira ikibazo cy’indege, bamuha iya saa Tanu bituma asaba ko inama iba itangiye akabageraho yakererewe.

Saa 13:10 ni bwo Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier,yageze mu cyumba cyabereyemo inama y’ Inteko Rusange ya FERWAFA.